Ibihugu bigiye kwishyira hamwe byohereze ingabo muri Ukraine

Ibihugu bigiye kwishyira hamwe byohereze ingabo muri Ukraine

 Jun 10, 2023 - 08:26

Mu ntambara irwanwa muri Ukraine hagezweho igitekerezo cy'uko ibihugu byo mu Burayi bigiye gukusanya ingabo zo kurwanya u Burusiya muri Ukraine mu gihe ibyo kohereza intwaro bikomeje gufata ubusa| Abasirikare 5000 ba Ukraine barishwe muri iki cyumweru.

Mu gihe iminsi 472 itambutse u Burusiya butangije ibitero bidasanzwe bya gisirikare muri Ukraine, magingo aya nyuma y'uko ibihugu byo mu Burayi na USA bikoze uko bishoboye ngo byoherereze intwaro Ukraine ariko bigafata ubusa, hagezweho igitekerezo cyo koherezayo ingabo.

Igitekerezo cyo kohereza ingabo muri Ukraine cyazamuwe n'uwahoze ari Umunyamabanga mukuru wa OTAN akaba n'Umujyanama wa Perezida Zelenskyy Umunya-Denmark Anders Fogh Rasmussen.

Uyu mugabo akomeza atangaza ko hari ibihugu bibarizwa muri OTAN byiteguye kohereza ingabo zo gufasha ingabo za Ukraine nubwo batabikora mu izina rya OTAN.

Anders Fogh Rasmussen abona hakabayeho ingabo zijya kurwanya u Burusiya 

Ibyo bihugu bikaba biyobowe na Poland akaba ari nayo ibishishikayemo cyane ndetse isaba n'ibindi bihugu kubyubahiriza.

Poland kandi ivuga ko mu nama ya OTAN iteganyijwe mu kwezi gutaha, iki gitekerezo kigomba kuza mu by'imbere ngo kuko hari ibihugu byinshi byumva kohereza intwaro ntacyo biri gutanga ahubwo kohereza ingabo aribyo byakihutisha intambara.

Anders Fogh Rasmussen asobanura ko izo ngabo zishyize hamwe zo kurwanya u Burusiya zakwitwa " Coalition of Willing".

Nyamara rero nubwo ibi bihugu bibyifuza ariko bosi wabo mukuru ariwe USA ashyigikiye ko Ukraine ihabwa intwaro nyinshi gusa.

Ibihugu byo mu Burayi bishaka kohereza ingabo muri Ukraine 

Icyakora nanone USA batangaza ko mu nama izaba bazabyigaho bakareba icyakorwa. Perezida Zelenskyy kandi nawe yongeye kotsa igitutu uyu muryango atangaza ko niba nta kintu gifatika iyo nama izavuga kuri Ukraine atazitabira ubutumire yari yahawe.

Hagati aho ku mirongo y'urugamba, tugeze ku munsi wa 472 aho Ukraine yatangiye ibitero byo kwigaranzura u Burusiya ariko nk'uko u Burusiya yewe na USA babitangaza, igisirikare cy'u Burusiya gihagaze bwuma.

Amakuru aravuga ko abasirikare ba Ukraine 5000 bamaze kwicwa muri ibyo bitero bishya muri iki cyumweru gusa.