Abahawe urukingo bari kwandura kurusha abatarakingiwe

Abahawe urukingo bari kwandura kurusha abatarakingiwe

 Aug 7, 2021 - 05:25

Mu Bwongereza abakingiwe bari kwandura ubwoko bushya bwa Delta. Abahanga mu nzego z’ubuvuzi bari gutanga impuruza ko kuba wakwikingiza bidakuraho kutandura. Bigasiga urujijo ku batarafata inkingo.

Abongereza ibihumbi bagiye kwivuza kandi bari barahawe amadoze yose y’urukingo. Public Health England (PHE) urwego rushinzwe ubuvuzi mu bwongeraza buvuga ko abakingiwe bashobora gukwirakwiza ubwandu bushya bwa Delta nyamara abatarangiwe ntibateye inkeke mu kwandura icyo cyorezo. Guhera ku itariki 19 Nyakanga kugeza ku itariki 2 Kanama uyu mwaka abongereza 55.1% bari mu 1,467 bagiye mu bitaro kwivuza Delta. Ijanisha rya 34.9 bangana na 512 bahawe doze zose z’urukingo ariko bagaragaye bagiye kwivuza kandi barembye. AlJazeera yanditse ko ku itariki 19 Nyakanga ubwo hizihizwaga umunsi w’ubwisanzure’’ icyo gihugu cyakuyeho ingamba zo kurwanya coronavirus noneho ubuzima buba ubusanzwe. Mu Bwongereza abaturage bahabwa inkingo: AstraZeneca, Moderna na Pfizer-BioNTech aho uzihawe yiteza doze ebyiri. Abaturage bakuze bari kuri 75% bahawe izo doze zose. Urwego rushinzwe ubuvuzi muri icyo gihugu ruvuga ko’’Uko abantu barushaho kwikingiza niko tuzarushaho kubona abarwayi benshi mu bitaro”.

Ukwivuguruzanya

Jenny Harries uyobora ‘’UK Health Security Agency” yavuze ko buri wese akwiriye kwikingiza mu kurinda ubuzima n’ubw’abandi. Gusa anavuga ko kwikingiza bidakuraho kwandura kuko ushobora kuba ufite ubundi burwayi. Ati:’’tugomba kumenya ko kwikingiza bidakuraho kwandura, birashoboka rwose ko wakongera ukandura ndetse ukanandura izindi ndwara”.