Uganda: Izaza uririmba gospel ari gufasha abandi bahanzi bataratera umutaru-Video

Uganda: Izaza uririmba gospel ari gufasha abandi bahanzi bataratera umutaru-Video

 Jan 14, 2022 - 09:57

Umuhanzi ufite impano idasanzwe muri gospel nyarwanda , Izaza yatangiye gufasha bagenzi be kuzamura impano zabo.

Mu minsi yashize nibwo umuhanzi uririmba indirimbo za Gospel nyarwanda utuye mu gihugu cya Uganda, Izaza, yakoze indirimbo yise ikibazo igakundwa n'abantu benshi.

Mu ibitaramo agenda akorera mu gihugu cya Uganda, Izaza yahuye n'undi ufite impano mu kuririmba amusaba ko bakorana indirimbo na we arabyemera.

Bidatinze, Izaza yamuhaye indirimbo bakorana dore ko yandika indirimbo akanaziririmba, bakorana indirimbo bahise bashyira kuri You Tube mu buryo bwa lyrics iyo ndirimbo yitwa "Guma mu mwuka" .

Yongeye kubura umutwe muri Gospel nyuma y’igihe- Video

Mu kiganiro kigufi twagiranye, Izaza yatubwiye ko ari mu mwaka w'ivugabutumwa ashaka kuzagera kure hashoboka kandi yizeye kuzahagera.

Yagize ati " uyu mwaka natangiye ni umwaka w'ivugabutumwa, ndashaka kuzagera kure cyane mbwiriza ijambo ry'Imana haba mu ndirimbo cyangwa se mu kubwiriza" 

Yongeyeho kandi ko umuhanzi wakwifuza gukorana na we, ahawe ikaze kugira ngo bakomeze bagure umurimo w'Imana ku isi yose.

Kuri ubu Izaza afite indirimbo eshatu ziri muri studio ziri hafi gutungana, akazazishyira hanze mu minsi ya vuba.

Umva hano Guma mu mwuka