Miss Uwase Muyango Claudine aritegura kwibaruka imfura mu minsi ya vuba

Miss Uwase Muyango Claudine aritegura kwibaruka imfura mu minsi ya vuba

 Jun 18, 2021 - 10:56

Uwase Claudine Muyango wegukanye ikamba ryo kuberwa n’amafoto muri Miss Rwanda ya 2019(Miss photogenic) aritegura kwibaruka imfura y’umukunzi we Kimenyi Yves umunyezamu wa Kiyovu Sport.

Miss Muyango Claudine mu mpeshyi y’umwaka ushize yavuzweho amakuru yo gutwita ariko yaje kuyahakana. Ubu rero hari amakuru yizewe ko uyu mwari uherutse kwambikwa impeta ya  Fiancailles tariki ya 28 Gashyantare 2021 ari mu myiteguro yo kwibaruka imfura.

Ese azabyarira iwabo?

Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda izasozwa tariki ya 23 Kamena uyu mwaka. Kimenyi Yves nibwo azahita akora ubukwe igitaraganya mu rwego rwo gukura uyu mukunzi we iwabo kuko aramutse ahabyariye yaba yihaye rubanda kandi afite uwamwambitse impeta. Ubundi muri Gashyantare ubwo yamwambikaga impeta bagombaga guhita bakora ubukwe ariko byivanzemo gusubukura shampiyona ahita ajya mu mwiherero.

Iyo witegereje neza amafoto ari gushyira kuri instagram nta kabuza wahita umenya ko ari mu bihe bidasanzwa kuko yaba amashusho na Video ari kugaragara igice cyo hejuru gusa noneho ikigaragaza inda ntikibashe kuza mu mafoto cyangwa se amashusho. Ku itariki 9 uku kwezi nibwo aheruka gupostinga ifoto imugaragaza wese nabwo yambaye umupira muremure utagaragaza bimwe mu bice by’umubiri (mkondo out) nkuko andi mafoto ye abyerekana.

Amashusho yashyizeho mu masaha make ari kubyina indirimbo ya Bruce Melodie nabwo agaragaramo igice cyo hejuru gusa. Hari amakuru ava mu nshuti za hafi za  Miss Muyango Claudine yemeza ko atwite inda nkuru ndetse ikaba ari imvutsi ku buryo bagomba gukora ubukwe vuba na bwangu mbere y’uko ivuka.

Urukundo rwa Kimenyi Yves na Miss Muyango, rwamamaye rwagati mu mwaka wa 2019. Miss Uwase Muyango Claudine yamamaye cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, ubwo yaserukiraga Intara y’Amajyepfo, aza no kugaragara mu bakobwa 15 bageze mu cyiciro cya nyuma cya Miss Rwanda 2019. Anegukana ikamba ryo kuberwa n’amafoto. Uyu mwari muri iryo rushanwa yigeze kuvugwaho guha ruswa y’igitsina abaritegura ariko yaje kunyomoza ayo makuru. Yarangirije amashuri yisumbuye muri Kagarama Secondary School mu 2018 aho yanayoboye abanyeshuri akiri ku ntebe y’ishuri.