M23 na FARDC bari kwitegura urugamba simusiga

M23 na FARDC bari kwitegura urugamba simusiga

 May 2, 2023 - 06:37

Amakuru uturuka mu Burasirazuba bwa DR-Congo ni uko imyiteguro y'urugamba rushya mu gihe ibiganiro by'amahoro byananiranye.

I Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika Ihranira Demokarasi ya Congo, haravugwa inama yabereye mu ibanga rikomeye igahuza Abajenerari bakomeye mu ngabo za FARDC biga kuburyo batangiza ibitero simusiga kuri M23.

Ni inama yari iyobowe na Jean Pirre Bemba Minisitiri w’Ingabo za FARDC yari igamije kwiga uko hategurwa ibitero bikomeye ku mutwe wa M23 muri Masisi na Rutshuru.

Amakuru aturuka i Kinshasa avuga ko muri iyi nama hizwe uko FARDC ifatanyije n’imitwe nka FDLR, Nyatura na Mai Mai n’iyindi, bahashya ndetse bakirukana burundu M23 ku butaka bwa DRC.

Ku bw'ibyo, Lt Col Constant Ndima Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru akaba n’Umuyobozi w’ibikorwa bya gisiririkare muri iyi Ntara, yerekeje i Masisi mu mpera z'icyumweru gishize, aho yagiranye ibiganiro byihariye n’Abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro isanzwe ifasha FARDC kurwanya M23.

Lt Col Constant Ndima Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru 

Mu ijambo rye yagize ati "Nta muntu ufite uburenganzira bwo kubahagarika no kubatunga urutoki, kuko muri kwitanga no kurwana ku busugire bwa DR-Congo bwugarijwe na M23. Ndabasaba gutegura abarwanyi banyu no kongera umubare wabo, kuko M23 ntaho yagiye ndetse ikaba iri no kwitegura kubura imirwano."

Tugarutse kuri ya nama y'i Kinshasa, amakuru akomeza avuga ko hari gutegurwa imitwe y’ingabo za FARDC zigera ku 40.000 harimo n’izivuye mu myitozo ya gisirikare mu Bushinwa u Burusiya na Israel, kugira ngo hagabwe igitero simusiga ku mutwe wa M23 kizasiga kiwushegeshe.

M23 nayo ntiyicaye ubusa

Ku rundi ruhande, umutwe wa M23 nawo ntiwicaye ubusa, kuko muri iyi minsi Abayobozi bawo bavugwaho kugirana ibiganiro by’ibanga n’Imiryango Mpuzamahanga ndetse n’Ibihugu byo mu karere bifite uruhare mu guhoshya amakimbirane hagati ya M23 na FARDC mu Burasirazuba bwa DR-Congo.

M23 ivuga ko yahagaritse imirwano ndetse ikemera kurekura uduce twinshi muri Teritwari ya Masisi na Rutshuru nyamara ngo kugeza ubu, Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi nti bukozwa ibyo kugirana ibiganiro nayo.

M23 na FARDC bari kwitegura urugamba simusiga 

Muri rusange M23 iri gusobanurira ibihugu n’imiryango mpuzamahanga, ko ntacyo bagomba kuyishinja mu gihe imirwano yakongera kubura, kuko bigaragara ko Guverinoma ya DR-Congo idashaka amahoro ahubwo yifuza ko ikibazo gikemuka binyuze mu nzira y’intambara.