Kanye West na Drake bari mu ntambara y'amagambo

Kanye West na Drake bari mu ntambara y'amagambo

 Aug 28, 2021 - 14:06

Kanye West azasohora album yise”Donda” ku itariki 3 Nzeri 2021. Yasubitswe inshuro eshatu mu gushaka kuyihanganisha n’iya Drake nayo izasohoka kuri uwo munsi. Donda yari kujya hanze, ku matiriki yagiye asubikwa ariyo 23 Nyakanga, yayimuriye ku itariki 6 Kanama, arongera ayimurira kuri 15 Kanama.

Mu muhango wo kumva indirimbo ziyigize (listening party) wabereye I Chicago, Kim Kardashian yitabiriye yambaye imyambaro y’abageni. Abou “Bu” Thiam umujyamana wa Kanye West (YE) yasobanuye ko album yarangiye izagira hanze rimwe n’iya Drake yitwa CLB.

Album ya Kanye West iriho indirimbo 13 ikaba iriho abahanzi barimo The Weeknd, Lil Baby, Travis Scott, Baby Keem, Playboi Carti, Lil Durk, Young Thug, Kid Cudi, Chris Brown, Roddy Ricch, Jay Electronica, The LOX, the late Pop Smoke, Jay-Z, Don Toliver, Ty Dola $ign, Tyler, The Creator,  na Snoop Dogg. Ku itariki 26 Kanama 2021 nibwo Kanye West yagiye ku ivuko I Chicago mu kirori kitarimo kuririmba no kubyina usibye gutega amatwi iyo album. Kim Kardashian wazanye n’abana be yari yicaranye na Kanye West hagati y’abandi ku rubyiniro (center stage). Hari hashize imyaka itanu Jay-Z adakorana indirimbo na Kanye West. Baherukaga guhirira kuri “Pop style” ya Drake yo mu 2016.

Kanye West ashaka gukoza isoni Drake

Drake afatwa nk’ukiri muto mu muziki kuko afite imyaka 34 mu gihe Kanye West afite 44. Ibigwi n’ubukire nabyo ntibabinganya. Rero Kanye West yategereje itariki ya Drake ngo na we asohore iye noneho kuko album ya Drake itavuzwe cyane ntizakundwe bityo ntizanagurwe nk’iya West. Drake na we yasubije Kanye West ko album yamaze kuyitunganya hasigaye kuyisohora. Hari indirimbo ya Kanye West yise”Junya” iri mu zisoza iyo album yumvikanyemo abwira Drake kokubera iki mutemera ko mwananiwe ngo muruhukire mu mahoro? Mushake Imana hakiri kare mutarambona”.

Drake na we hari indirimbo yasubijemo Kanye West koAba basazi bose bari kuntuka mbazi kurusha uko biyizi, ni abasaza basigaje iminsi mike mu gakino, igihe cyabo cyararangiye nta kintu muzankoraho nkoze mu mabuye”.

Iyi mirongo iri mu ndirimbo  yitwa”Betrayal” akaba aba asubiza Pusha-T na Kanye West bose bafite imyaka 44.