Kwitabira ibitaramo birasaba kwipimisha mbere y’amasaha 72

Kwitabira ibitaramo birasaba kwipimisha mbere y’amasaha 72

 Sep 4, 2021 - 07:58

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere “RDB” cyashyize hanze ibizagenderwa ku bategura n’abitabira ibitaramo n’amaserukiramuco.

Guhera muri Werurwe ya 2020 nta gitaramo kiba gihuza abafana n’abahanzi imbona nkubona (live performance). Byabaga bikanyura kuri murandasi no ku nsakazamashusho (Tvs). Inama idasanzwe y’abaminisitiri yateranye ku ya mbere Nzeri iyobowe na nyakubahwa perezida wa repubulika yasojwe isize inkuru nziza ku baba mu ruganda rw’imyidagaduro. Yanzuye ko ibitaramo n’amaserukiramuco afungurwa.

Umukoro wari usigaye mu biganza bya RDB ikajyena ibizagendwaho. Kuri Twitter y’iki kigo hariho itangazo rigira riti:” abantu bose bitabira ibitaramo harimo ababitegura n’abatanga serivisi zitandukanye, bagomba kuba bafite icyangombwa kigaragaza ko bipimishije Covid-19 kandi bakaba batanduye.

Kwipimisha bigomba kuba byakozwe mbere y’amasaha 72 y’igikorwa hifashishijwe uburyo bwa PCR cyangwa se ubuzwi nka Rapid Test.

Ku bikorwa bibera ahantu hafunganye, abantu bemewe ni 30% by’ubushobozi bw’aho hantu mu gihe ahantu hafunguye ho hemewe abantu 50% by’ubushobozi bwaho.

Ikindi ni uko abitabira bose bagomba kuba bahanye intera ya metero hanyuma abategura ibyo bikorwa, bakabisabira uburenganzira nibura iminsi 10 mbere y’igikorwa nyir’izina.

Ku rundi ruhande, abantu bacuranga mu buryo bwa live bemerewe gukora mu nyubako zakirirwamo abantu nka hotel ariko na bo bagomba kuba bipimishishije mbere y’amasaha 72, bahanye intera ya metero, kandi bambaye udupfukamunwa”.

Ni Itangazo rikomeza riti:”Ayo mabwiriza azajya akurikizwa kandi ahantu habera inama, aho abazajya bemererwa kwitabira ari 30% by’ubushobozi bw’icyumba mu gihe gifunganye na 50% mu gihe ari ahantu hanze hatanga umwuka.

Hotel na zo zizajya zakira 30% by’ubushobozi bwazo mu gihe ahakirirwa abantu hafunganye na 50% mu gihe ari hanze. Gusa abakiliya bagirwa inama yo kwikingiza Covid-19 nk’uburyo bumwe bubafasha ntibandure iki cyorezo.

Ba mukerarugendo basura Pariki za Nyungwe, iy’Iburanga, Gishwati na Mukura na bo bagomba  kuba bipimishije mbere y’amasaha 72 bakoresheje uburyo bwa PCR mu gihe muri Pariki ya Akagera ho hemewe Rapid Test”.