Ikibatsi cy’urukundo kiragurumana hagati ya Michael Jordan na Lori Harvey

Ikibatsi cy’urukundo kiragurumana hagati ya Michael Jordan na Lori Harvey

 Aug 24, 2021 - 02:48

Michael B. Jordan na Lori Harvey ikiganza mu kindi, banarebanaga akana ko mu jisho ubwo bari basohotse ngo basangire amafunguro ya saa sita.

Uyu mukinnyi wa filime ukomeye  ndetse n’umukobwa w’inshuti ye “Girlfriend”bari babukereye mu myambaro myiza cyane ku cyumweru tariki 22 Kanama 2021, aho bagaragaye bakanafotorwa bari mu gahanda bamanuka berekeze muri Malibu.

Icyamamare mu ruhando rwa Filime Michael B. Jordan w’imyaka 34, ndetse na  Lori Harvey w’imyaka 24, ntibashoboraga gukora couple nziza! Iyi Couple yafatanye ikiganza mu kindi nyuma yo gufatira ifunguro rya saa sita kuri Nobu muri Malibu ku cyumweru itariki 22 Kanama 2021.

 Aba bombi bavuye muri Restaurant ndetse bagaragara nk’abantu bagize ibihe byiza ndetse n’umunsi w’igitangaza, nkuko byigaragazaga mu maso yabo aho akanyamuneza kagaragaraga ku maso yabo bombi ubwo barimo bagendagenda mu muhanda n’amaguru.

Icyamamare muri filime  “The Black Panther” yagaragaye yifunze bikomeye, aho yari yareze agatuza, dore ko ishati yari yambaye yari yafunze ibipesu bibiri gusa ahandi agatuza karangaye, akaba yari anambaye n’ishene ibereye ijisho mu ijosi, amadarubindi y’izuba ndetse hasi yambaye ikabutura y’ibara ry’icyatsi. Ni mu gihe umukunzi we na we yari yambaye akenda koroheje gahera ahatereye amabere kakamanuka kakagera mu rukenyerero, amaherena ku matwi, isaha ku kuboko, ipantalo y’umweru ndetse aba bombi urabona ko bafatanye ikiganza mu kindi, mbega babereye ijisho!

 Ntabwo ari kuri iki cyumweru gusa iyi Couple yasohokanye ahubwo umuntu yavuga ko iyi mpeshyi yose bagiye bagirana ibihe byiza by’urukundo bari kumwe, aho bakundaga gusohokera ahantu hatandukanye hakunze gusohokera ibindi byamamare, ndetse hari nubwo bajyanye mu kiruhuko ku mazi muri Nyakanga bamaranayo iminsi.

Uyu munyamideri Lori yasangije abamukurikira ku rubuga rwe rwa Instagram amashusho noneho avuga ko ashima Imana ku bw’umukunzi we ndetse avuga ko aba bombi bamaze kwemeranya kuzabana akaramata, bakaba umubiri umwe nkuko babigaragaje mu yandi mashusho bashyize hanze.

 Iyi Couple yagiriye ibihe byiza I Los Angeles mu mujyi bitirira ko ari uw’abamalaika, bakaba barahasangiriye ifunguro rya nimugoroba. Hari ku wa gatanu ku itariki 20 Kanama uyu mwaka aho bagaragaye bava muri Restaurant yitwa Craig’s, yamamaye kubera gusohokeramo ibyamamare.

Michael B. Jordan na Lori Harvey batangiye guteretana/gukundana guhera  mu Ugushyingo kwa 2020 ariko iby’urukundo rwabo bijya hanze muri Mutarama mu 2021 aho batangiye kujya bapostinga ku mbuga nkoranyambaga zabo ibihe bidasanzwe by’urukundo bakomeje kunyuranamo mbega bagaragaza ko bibereye mu munyenga w’urukundo mu isi yabo.

Uyu Michael B. Jordan yasobanuye impamvu yahisemo ko iby’urukundo rwe na Lori Harvey byajya ku karubanda mu gihe hari hashize imyaka myinshi amakuru y’ubuzima bwe yarayagize ibanga rikomeye. Ibi akaba yarabitangaje mu kiganiro yahaye ikinyamakuru People muri Mata uyu mwaka, akaba yarabihamije muri aya magambo: “Sindagira icyo nshaka gutangaza kandi ndashaka kurinda ko hari amakuru anyerekeyeho yajya hanze”, ariko byabaye nkaho yashakaga kubishyira hanze ubundi ubuzima bugakomeza, akaba yaranavuze ko rwose afite ibyishimo bidasanzwe.

Ikirenze kuba yari yishimye, Michael B. Jordan yanasobanuye ko kumva ko yisanzuye ndetse atekanye nk’icyamamare, byamufashije kwinjira neza mu mubano we n’umunyamideri Lori Harvey nkuko abigarukaho:”Ndatekereza ko uko ugenda ukura mu myaka, ugenda urushaho kumva wisanzuye kubyerekeye kamere rusange ya bizinesi turimo”, ibi akaba yarabitangarije ikinyamakuru The People. “ Ubwo rewro kuri njye, cyari igihe… ndakeka ko, gufata inshingano zabyo(iby’urukundo n’urugendo rwo kwitwa umugabo) hanyuma ubundi umuntu akagaruka mu kazi.”

Michael Jordan na Lori Harvey baritegura kurushinga

Icyamamare Michael B. Jordan yamenyekanye cyane kubera Filime yakinnyemo yitwa “The Black Panther” yasohotse mu mwaka wa 2018, filime imara amasaha 2 n’iminota 15, iyi akaba yarayihuriyemo n’abandi bafite amazina azwi cyane barimo umunya Kenyakazi Lupita Ny’Ongo.

Uyu munyamideri Lori Harvey ni umukobwa wa Steve Harvey. Uyu akaba ari umunyamakuru  (Tv Presenter) kuri Television, umunyarwenya ndetse akaba ari n’ umushyushyarugamba ukunzwe muri Amerika.

Ikindi kandi ni uko muri Mutarama ya 2020, uyu Steven Harvey yagombaga kuza I Kigali mu Rwanda mu nama ya 'Creative Africa Exchange/CAX, iyi ikaba ari inama nyunguranabitekerezo ku buhanzi n’umuco ariko byaje kurangira atayitabiriye. Ni inama ikomeye yanitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo umunya Nigeria Mr Flavour na D’Banj, ikaba yarabereye I Rusororo ku Intare Arena. Umushoramari watangije Trace Tv bwana Olivier Laouchez na we ari mu bayitanzemo ibiganiro.

 

Umwanditsi: Sibomana Emmanuel