Leta izakora ibishoboka byose ifashe abagizweho ingaruka n’ibiza-Perezida Kagame

Leta izakora ibishoboka byose ifashe abagizweho ingaruka n’ibiza-Perezida Kagame

 May 12, 2023 - 10:55

Perezida Paul Kagame kuri uyu 12 Gicurasi yasuye abaturage baherutse kwibasirwa n’ibiza mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu.

Umukuru w’Igihugu yasuye ibice bitandukanye byibasiwe n’inkangu n’imyuzure mu Karere Rubavu mu Ntara y'Iburasirazuba.

Mu ijambo rye Perezida Paul Kagame yijeje abagizweho ingaruka n’ibiza ko Leta izakora ibishoboka byose ikabafasha.

Ati "Naje kubasura kandi ngira ngo mbabwire ko tubatekereza. Uko muhangayitse natwe biraduhangayikishije. Naje kureba uko mumeze ndetse turi gushakisha ibishoboka byose kugira ngo dushobore kubafasha muri ibi bihe bitoroshye murimo." 

Perezida Paul Kagame yasuye abagizweho ingaruka n'ibiza mu Karere ka Rubavu 

Ikindi kandi Perezida Kagame yijeje abaturage ko mu minsi mike abashobora gusubira mu byabo bashobora kubisubiramo gusa ko Leta muri iyi minsi ihangayikishijwe no gukomeza gutuma abaturage bakomeza kubaho mu gihe batari mu ngo zabo ndetse bamwe batabasha no gukora.

Perezida Paul Kagame kandi yasuye ishuri rya Centre Scolaire de Nyundo, aho yijeje umusanzu iri shuri ndetse n'abagizweho ingaruka n'ibiza bafite abana bahiga. Ati: "Ibyo ntabwo bigoye."

Ibiza byibasiye ibice bitandukanye by’igihugu, by’umwihariko mu karere ka Rubavu, byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira uwa 3 Gicurasi 2023, byica abantu 131 nk’uko byatangajwe na Guverinoma.

Ku ikubitiro, Perezida Kagame yohereje Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ngo amukurikiranire uko ibikorwa by’ubutabazi biri kugenda, ariko na we asezeranya Abanyarwanda ko na we arakomeza kubikurikiranira hafi.

Perezida Paul Kagame yasuye abagizweho ingaruka n'ibiza mu Karere ka Rubavu