Tuyishimire  Christian wabeshye urukundo Mwiseneza Josiane yasezeyeranye na Annah

Tuyishimire Christian wabeshye urukundo Mwiseneza Josiane yasezeyeranye na Annah

 Dec 24, 2021 - 07:17

Nyuma y’igihe kinini bivugwako Christian wari umukunzi wa Mwiseneza Josiane wabaye Miss Popularity mu 2019 akanamwambika impeta ko batandukanye, kuri ubu yamaze guca impaka asezerana mu mategeko n'indi nkumi bari bamaze igihe bakundana.

Christian yasezeranye n'indi nkumi mu mategeko nyuma y'amakuru yari amaze iminsi avuga ko uyu musore yamaze gutandukana na Josiane wabaye Nyampinga wakunzwe na benshi mu mwaka wa 2019 muri Miss Rwanda.

Nta gihamya cyagaragazaga neza ko Josiane na Christian batandukanye byeruye, gusa amafoto Christian yaherekeresha amagambo y’urukundo abwira umukobwa witwa Annah ko yamubereye inkoramutima, yasaga n'aca amarenga yo gutandukana na Josiane burundu.

Nyuma Christian yashyize hanze ifoto imwe ibagaragaza bahagaze imbere ya Kiliziya ya Saint Famille muri Kigali, aho uyu musore yashimye Annah ku kuntu yitwaye mu rukundo rwabo.

Agira ati “Kuva mu 2018! Ndagushimira uko witwaye mu nzira zigoye zose. Iki ni cyo gihe. Inkuru y’urukundo rwa nyarwo. Birabaye.”

Akaba kandi Tuyishimire Christian yari yarasibye amafoto ahuriyeho na Miss Mwiseneza Josiane ku mbugankoranyambaga akoresha Instagram asizagazaho macye. Ni mu gihe Mwiseneza Josiane yazinutswe, asiba buri kimwe cyose cyamwibutsa uyu musore.

Mu kwezi gushize nibwo hamenyekanye ko Tuyishime Christian ari mu rukundo na Annah nyuma yo gutandukana na Mwiseneza Josiane.

Yavugaga ko urukundo rwa Miss Josiane na Tuyishimire rwajemo ibibazo, buri umwe aca inzira ze. Hanyuma Tuyishimire ahitamo gukomezanya na Annah bamenyanye kuva mu 2017.

Tariki 7 Ukwakira 2021, Tuyishimire yavuze ko yamenyanye na Annah mu 2017, kandi ko bombi biteguye gukora amateka. Yabwiye uyu mukobwa ko “Mu Nyanja irimo abantu, buri gihe amaso yanjye ashakisha wowe.”

Tariki 15 Kanama 2020 ni bwo Tuyishimire Christian yambitse impeta Miss Josiane Mwiseneza wabaye Miss Popularity mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019. Icyo gihe Miss Josisane yabwiye itangazamakuru ko yemereye Christian kuzarushinga kuko yabonye amukunda bya nyabyo kandi "afite gahunda bitari bimwe by'ubu". 

Miss Josiane yabeshywe urukundo asigara mu rungabangaba (igihirahiro)

Annah yasezeranye na Tuyishimire Christian wambitse impeta ya nyirarureshwa Miss Josiane