Kwibuka 29: Bimwe mu byaranze itariki ya 10 Mata 1994

Kwibuka 29: Bimwe mu byaranze itariki ya 10 Mata 1994

 Apr 10, 2023 - 03:37

Ibyaranze iyi tariki mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka 1994.

Mu gihe cy'iminsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yakozwe, ikaba yarahitanye abarenga miliyoni y'Abatutsi.

https://thechoicelive.com/kwibuka-29-bimwe-mu-byaranze-itariki-ya-9-mata-1994

Buri tariki muri iyi minsi 100, ikaba yaragiye ibamo ubwicanyi bukabije. Buri tariki muri iyi minsi, tuzagenda tureba ibyayibayeho.

None, reka turebe ibyabaye ku ya 10 Mata 1994:

- Abatutsi barenga 7564 biciwe muri Kiliziya Gatolika i Gahanga muri Komini Konombe. 

-Abatutsi barenga 2522 biciwe i Karembure muri Gahanga.

- Abasirikare barindaga Perezida Habayarimana, barashe ibisasu bikomeye mu bitero by'Umwami Faysal abarwayi 29 bahasiga ubuzima naho abandi 70 barakomereka.

- Abatutsi bari bahungiye ku biro bya Komini Gashora, no mu kigo cya ISAR Karama barishwe bose. Kuri ubu,ni mu Karere ka Bugesera.

- Ku va tariki ya 10-15 Mata 1994, Abatutsi bajyanwaga n'abasirikare ku bicira muri Camp GP ku Kimihurura ( mu nzu bitaga CND).

-Abatutsi bari bahungiye mu bitaro bya Kiziguro bose barishwe. Ubu ni mu Karere ka Gatsibo.

- Abatutsi bari bahungiye mu ishuri ribanza rya Gikumba muri Bumbogo barishwe.

- Interahamwe zo muri Komini ya Giciye ku Gisenyi zishe Abatutsi barenga 14500, bari bahungiye ku ngoro ya Muvoma MRND Palace, harokoka Abatutsi babiri gusa.

-Ingabo za FPR inkotanyi zari ziturutse i Byumba, zageze i Kigali muri CND gufasha abasirikare ba FRP barimo kurokora Abatutsi bicwaga muri Kigali.

"Twibuke Twiyubaka "