Mu gihe cy'iminsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yakozwe, ikaba yarahitanye abarenga miliyoni y'Abatutsi.
https://thechoicelive.com/kwibuka-29-bimwe-mu-byaranze-itariki-ya-9-mata-1994
Buri tariki muri iyi minsi 100, ikaba yaragiye ibamo ubwicanyi bukabije. Buri tariki muri iyi minsi, tuzagenda tureba ibyayibayeho.
None, reka turebe ibyabaye ku ya 10 Mata 1994:
- Abatutsi barenga 7564 biciwe muri Kiliziya Gatolika i Gahanga muri Komini Konombe.
-Abatutsi barenga 2522 biciwe i Karembure muri Gahanga.
- Abasirikare barindaga Perezida Habayarimana, barashe ibisasu bikomeye mu bitero by'Umwami Faysal abarwayi 29 bahasiga ubuzima naho abandi 70 barakomereka.
- Abatutsi bari bahungiye ku biro bya Komini Gashora, no mu kigo cya ISAR Karama barishwe bose. Kuri ubu,ni mu Karere ka Bugesera.
- Ku va tariki ya 10-15 Mata 1994, Abatutsi bajyanwaga n'abasirikare ku bicira muri Camp GP ku Kimihurura ( mu nzu bitaga CND).
-Abatutsi bari bahungiye mu bitaro bya Kiziguro bose barishwe. Ubu ni mu Karere ka Gatsibo.
- Abatutsi bari bahungiye mu ishuri ribanza rya Gikumba muri Bumbogo barishwe.
- Interahamwe zo muri Komini ya Giciye ku Gisenyi zishe Abatutsi barenga 14500, bari bahungiye ku ngoro ya Muvoma MRND Palace, harokoka Abatutsi babiri gusa.
-Ingabo za FPR inkotanyi zari ziturutse i Byumba, zageze i Kigali muri CND gufasha abasirikare ba FRP barimo kurokora Abatutsi bicwaga muri Kigali.
"Twibuke Twiyubaka "
