Perezida Vladimir Putin yasuye ibice ingabo z'u Burusiya zafashe muri Ukraine

Perezida Vladimir Putin yasuye ibice ingabo z'u Burusiya zafashe muri Ukraine

 Mar 19, 2023 - 15:15

Perezida w'u Burusiya Vladimir Putin yasuye umugi wa Mariupol ingabo z'u Burusiya zafashe muri Gicurasi 2022.

Urugendo rwa Perezida Vladimir Putin rukaba rwatunguranye mu mugi wa Mariupol kuko bitari byarigeze bitangazwa ko azasura aka gace.

Uyu mugi wa Mariupol uhererye mu ntara ya Donesky yemeje kuba iy'u Burusiya mu Kwakira 2022. U Burusiya bukaba bwarashe uyu mugi nyuma y'urugamba rwaguyemo amagana.

Nk'uko ibiro ntaramakuru by'Abarusiya TASS, bibitangaza, byavuze ko Vladimir Putin yageze muri Mariupol muri kajugujugu y'intambara.

Nk'uko tubikesha ikinyamakuru BBC cy'Abongereza, kiratangaza ko yagiriye urugendo muri uyu mugi mu rwego rwo gushaka uko bakongera kuwubaka nyuma y'imirwano yahabereye.

Umugi wa Mariupol bikaba bitangazwa ko ku kigero cya 90% wose washyizwe hasi. Putin akaba yasuye uyu mugi kugira ngo bongere bawubake bundi bushya.

Uru ni urugendo rwa mbere Perezida Vladimir Putin agiriye muri Ukraine mu bice ingabo ze zafashe guhera muri Gashyantare 2022.

Nubwo ari ubwa mbere ageze mu duce ingabo ze zafashe, ariko aheruka muri Crimea, intara ya Ukraine u Burusiya bwigaruriye muri 2014.

Perezida Vladimir Putin agaragaye muri Ukraine mu gihe, ku wa 17 Werurwe, urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC rwamushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi ashinjwa ibyaha by'intambara byakorewe muri Ukraine kuva ingabo ze zatangizayo ibitero.