Mu masaha ya saa sita zo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2023, nibwo Perezida wa Congo Brazzaville Denis Sassou N’Guesso yatangiye uruzinduko i Kigali mu Rwanda , aho yakiriwe na mugenzi we w'u Rwanda ku kibuga Mpuzamahanga cy'indege cya Kigali i Kanombe.
Ubwo Perezida Kagame yakiraga mugeni we ku kibuga cy'indege, akaba yari kumwe na: Minisitiri w'intebe Dr Edouard Ngirente, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Dr Vincent Biruta, Minisitiri mu biro by'umukuru w'igihugu Uwayezu Judith, Minisitiri w'umutekano Alfred Gasana, ndetse n'abandi.
Perezida Kagame yakire mugenzi we wa Congo Brazzaville
Perezida Denis Sassou N’Guesso waherukaga mu Rwanda mu 2019, bikaba biteganyijwe ko aza kugirana ibiganiro na Perezida Kagame ndetse agasura n'Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ku Gisozi.
Ari nako kandi byitezwe ko araza kujya mu Nteko Nshingamatego y'u Rwanda aho aza kugira ijambo ahatambutsa, ari nako ku munsi wejo azasura ishuri rikuru ry'ubuhinzi n'ubworozi butangiza ibidukikije riri i Bugesera.
Perezida Kagame na mugenzi we wa Congo Brazzaville Denis Sassou N’Guesso