BET Awards 2021:  Gukodesha imodoka ihenze ya Lamborghini no kwambara iby'Abamasayi biri mu byaranze  Diamond Platnumz i Los Angeles

BET Awards 2021:  Gukodesha imodoka ihenze ya Lamborghini no kwambara iby'Abamasayi biri mu byaranze Diamond Platnumz i Los Angeles

 Jun 28, 2021 - 04:24

Diamond Platnumz yitabiriye ibirori bya BET yakodesheje imodoka ya Lamborghini mu kwemeza abitabiriye ibirori. Bitewe n'ukuntu yari yambaye ibiranga umuco w'abamasayi benshi mu byamamare bamusabye kwifotozanya na we hari umuryango wa nyakwigendera DMX

Uyu muhanzi urangwa n’udushya no kugerageza kwemeza abamubona ubwo yageraga muri Amerika yahise akodesha imodoka yo mu bwoko bwa Lamborghini Urus azakoresha muri iyo minsi yose azahamara.

Muri Amerika aho ari gutembera mu duce dutandukanye ari kugaragara mu dushya turimo kuba yarahebye agakodesha imodoka ikorwa n’uruganda rw’abataliyani.

Ni imodoka bivugwa ko ihagaze miliyoni 20 z’amashilingi.

 Babutale waherekeje uyu muhanzi, we ari gukoresha Rolls Royce.

 Reba uko yaserutse yambaye

hano yari yambaye kimasayi

Diamond Platnumz akigera ku kibuga mpuzamahanga cya Los Angeles kizwi nka LAX yahise akodesha iyo modoka  ya Sports Utility Vehicle (SUV) ikorwa na Lamborghin yo mu Butaliyani. Diamond Platnumz ubwo yari ku itapi itukura yagaragaye yambaye imyambaro y’abamasayi mu kugeza kure umuco gakondo w’abanyafurika.