Mwirinde ingendo zitari ngombwa! RBC yashyizeho amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Marburg

Mwirinde ingendo zitari ngombwa! RBC yashyizeho amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Marburg

 Mar 24, 2023 - 07:07

Icyorezo cya Marburg kimaze iminsi kibonetse mu gihugu cya Tanzania, cyatumye RBC ishyiraho amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo kitari cyagera mu Rwanda.

icyorezo cya Marburg  cyamaze kugaragara mu gihugu cya Tanzania aho gihangayikishije ndetse giteye ubwoba dore ko kimeze nka Ebola.

Mu rwego rwo kurinda u Rwanda n'abanyarwanda, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC cyafashe ingamba zo kwirinda iki cyorezo cyagaragaye mu baturanyi.

Mu itangazo rya RBC, rigira riti ”Minisiteri y’ubuzima, yasabye abanyarwanda gukaraba kenshi n’amazi n’isabune cyangwa umuti wabugenewe, kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa ahari iki cyorezo, umuntu wese ufite ibimenyetso by’iki cyorezo agomba kwihutira kujya kwivuriza ku ivuriro rimwegereye, gutanga amakuru y’ahantu hari umuntu waturutse ahagaragaye iki cyorezo, akagaragaza ibimenyetso bya Marburg.”

RBC itangaza ko uwafashwe n’iki cyorezo agaragaza ibimenyetso birimo umuriro mwinshi, kurwara umutwe, kuribwa imikaya, gucika intege, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda, no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri .

Ibi bimenyetso bikagaragara hagati y’iminsi 2 na 21.

Umuntu ashobora gufatwa n'iyi ndwara ari uko akoze ku nyamanswa yishwe n'iyi ndwara harimo inkende, uducurama ndetse n'izindi zitandukanye. 

Ikindi cyagutera iyi ndwara, harimo gukora ku murambo w'umuntu wishwe n'iyi ndwara, uretse ko iki cyorezo kitandurirwa mu mwuka.

Mu gihugu cy'abaturanyi cya Tanzania, iki cyorezo kimaze guhitana abantu batanu ndetse abandi 190 barwaye iyi ndwara.

Mu mwaka wa 2020, nibwo hadutse icyorezo cya Covid-19 aribwo hashyirwagaho ingamba zirimo kuguma mu rugo no gukora ingendo ziri ngombwa.

Kubwo izo mpamvu, byatumye icyorezo cya Covid-19 kidahitana abantu benshi cyane nkuko mu bindi bihugu byagenze.