Ibyaranze umwaka ushize Ukraine n'u Burusiya barwana

Ibyaranze umwaka ushize Ukraine n'u Burusiya barwana

 Feb 24, 2023 - 03:08

Bimwe mu by'ingenzi byaranze umwaka wuzuye neza intambara ihuje u Burusiya na Ukraine iterwa inkunga n'ibihugu byo mu Burengerazuba bw'isi.

Tariki ya 24 Gashyantare 2022, mu masaha ya saa 3h00 i Moscow mu Burusiya nibwo Perezida w'iki gihugu Vladimir Putin yatangaje ko atangije ibitero bya gisirikare bidasanzwe mu gihugu cya Ukraine.

Akimara gutangaza iryo jambo ingabo z'u Burusiya zahise zambuka umupaka wa Ukraine zitangira gusuka amabombe aremerye ku migi n'ibyaro.

          Perezida w'u Burusiya Vladimir Putin 

Magingo aya mu Burusiya batangaza ko batari mu ntambara nk'uko abandi babifata,ahubwo bavuga ko ari ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare muri Ukraine.

Kuki u Burusiya bwatangije intambara muri Ukraine?

U Burusiya bwatangaje ko bugiye muri Ukraine gukuraho Leta igendera ku matwara y'Abanazi bo kwa Hitler mu ntambara ya kabiri y'isi yose.

Abarusiya bashakaga kurengera uduce twa Luhansk na Donesky twari twatangaje ubwigenge bwo kwiyomora kuri Ukraine. Ikindi utu duce tukaba dutuwe n'Abaturage bavuga Ikirusiya.

Ikindi gikomeye u Burusiya bwashakaga kubuza Ukraine kujya mu muryango wo gutabara wa NATO kuko byari kuba bibangamiye umutekano w'u Burusiya.

Ibice bitanu by'ingenzi byaranze iyi ntambara :

Igice cya mbere: Iki gice gitangirana n' umuvuduko wo ku rwego rwo hejuru ku ngabo z'u Burusiya zatangiranye zigarurira uduce twinshi twa Ukraine kugera hafi y'umurwa mu kuru Kyiv.

Igihe u Burusiya bwinjiraga muri Ukraine 

Iki gice cyatangiye kuva tariki ya 24 Gashyantare 2022, kugeza mu kwezi kwa Mata ubwo ingabo z'u Burusiya zavaga mu nkengero z'umurwa mu kuru Kyiv zigasubira inyuma.

Igice cya kabiri: Iki gice cyatangiye muri Mata ubwo Ukraine nayo yatangiraga kugenda yisubiza uduce yari yarambuwe uhereye muri Bouca.

Iki gice kigera muri Nzeri ubwo noneho urugamba rwarimo kubera muri Donbass, bikanarangira uduce tune twiyomoye kuri Leta ya Ukraine.

Ubwo ibice byo muri Donbass byiyomoraga kuri Ukraine 

Muri Nzeri nibwo ibice bya Luhansk, Donesky, Zaporozhye ndetse na Khreson, abaturage batoye bemeza kwiyunga ku Burusiya.

Igice cya Gatatu: Nyuma y'uko u Burusiya bwemeje ku mugaragaro ko ibi bice ari ibyabo, hatangiye ikindi gice cyo kwangiza ibikorwa remezo

Byose byatangijwe na Ukraine mu Kwakira ubwo yagaba igitero ku kiraro cya Crimea. Icyo gihe Ukraine ntiyigeze ivuga ko ariyo yabikoze ariko yarabyishimiye cyane.

Ibikorwaremezo muri Ukraine birasenywa cyane 

Guhera icyo gihe u Burusiya nabwo bwatangiye kwihorera bya nyabyo busenyera Ukraine ibikorwa remezo bitanga ingufu z'amazi n'amashanyarazi.

Ibi byo kwangiza ibikorwa remezo byarakomeje kugera mu mpera z' umwaka wa 2022, ubwo igihugu cyose kiturwagaho n'amasimbi y'ubutita.

Igice cya Kane: Mu Gushyingo 2022, Ukraine yarifite umuvuduko udasanzwe isunika ingabo z'u Burusiya bikomeye kugera nubwo u Burusiya bwemeye kuva muri Khreson.

Ingabo z'u Burusiya zavuye mu mugi wa Khreson, ibintu byatunguye benshi kubera ko aka kari agace kamaze kwiyomeka ku Burusiya, gusa ingabo z'u Burusiya zahavuye nta ntambara ibereyemo.

Igice cya Gatanu: Iki ni igice cyaho intambara igeze magingo aya. Umwaka wagiye kurangira u Burusiya nta mugi bukigarurira ariko aho intambara igeze ubu ingabo z'u Burusiya nizo ziri hejuru cyane.

Urugamba muri Soledar aho u Burusiya bwafashe 

U Burusiya buheruka gufata agace ka Soledar ndetse bukaba bukomeje gusuka ibisasu ku mugi wa Bakhmut nubwo urugamba ari ijyanamuntu.

Magingo aya umwaka wuzuye bigaragara ko itsinzi ku ruhande urwarirwo rwose bizagarona cyane ikindi kandi impande zose ntiziteguye kujya mu biganiro.

        Ninde uzatsinda urugamba???

Ku ruhande rwa Ukraine Perezida Volodymyr Zelenskyy yavuze ko azagirana amasezerano y'ubwumvikane n' u Burusiya ari uko Vuldmir Putin atakiyobora u Burusiya.

Uko biri kose uyu mwaka wa kabiri dutangiye uduhishiye byinshi. Volodymyr Zelenskyy akaba asaba ibihugu byo mu Burengerazuba bw'isi kumuha intwaro ubundi agatanga isomo rya gisirikare.

Inzobere mu by'intambara bakaba bavuga ko iyi ntambara ntakabuza ishobora kuzamara igihe kirekire, batacunga neza intwaro kilimbuzi nazo zigakurwa mu bubiko