Byitezwe ko Perezida Kagame arerekeza muri Seychelles

Byitezwe ko Perezida Kagame arerekeza muri Seychelles

 Jun 28, 2023 - 03:27

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame byitezwe ko aritabira umunsi mukuru w'ubwigenge muri Seychelles .

Nk'uko ibitangazamakuru byo muri Seychelles bikomeje kubigarukaho, Perezida w'u Rwanda Paul Kagame none ku wa 28 Kamena ategerejwe mu birori byo kwizihiza umunsi w'ubwigenge muri icyo gihugu utegerejwe ku wa 29 Kamena 2023.

Barakomeza bandika ko muri ibyo birori bikomeye muri icyo gihugu bita National Day, bizitabirwa n'abanyacyubahiro banyuranye by'umwihariko Perezida w'u Rwanda ndetse akazaba ari kumwe na Perezida wa Seychelles Wavel Ramkalawan.

Biteganyijwe ko muri urwo ruzinduko rwa Perezida Kagame, hazasinywa amasezerano atandukanye y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, hagamijwe kurushaho kwimakaza umubano n’ubuhahirane.

Ikindi kandi byitezwe ko Umukuru w'Igihugu azanageza ijambo ku Nteko rusange idasanzwe y’Inteko Ishinga Amategeko ya Seychelles. 

Hagati aho, Perezida Kagame akaba aheruka muri Seychelles muri 2018, aho yahuye na Perezida wariho icyo gihe Danny Faure.Bikaba biteganyijwe ko uruziko rwa Perezida Kagame ruhera none ku wa 28 Kamena kugera ku wa 02 Nyakanga 2023.