Mu 2022 nibwo Antony Blinken Umunyamabanga mukuru wa USA ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, yari yagiriye urugendo muri DR-Congo no mu Rwanda, aho icyo gihe nabwo yikije ku kibazo cya M23 na FDLR.
Kuri iyi nshuro, mu kiganiro kuri telefone na Perezida Tshisekedi yagarutse ku kibazo cya FDLR, avuga ko “abakorana n’uyu mutwe bose, bagomba kubihagarika vuba na bwangu kimwe n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa DR Congo.”
Muri icyo kiganiro na Perezida Tshisekedi, Antony Blinken yamubwiye ko umutwe wa FDLR ugomba gushyira intwaro hasi abarwanyi bawo bakava ku butaka bwa DR-Congo ndetse ko na FARDC, isabwa guhagarika imikoranire n’uyu mutwe.
FDLR ukaba ari umutwe ugizwe n'abakoze Jenoside mu Rwanda mu 1994, ndetse ukaba uri no k’urutonde rw’imitwe y’iterabwo kubera ibikorwa by’iterabwoba byibasiye inyoko muntu.

Antony Blinken yasabye Perezida Tshisekedi ko FDLR yashyira intwaro hasi ndetse kuri M23 amasezerano ya Nairobi na Luanda akubahirizwa
Blinken ubwo yagarukaga ku kibazo cya M23, akaba yavuze ko Amerika yifuza ko uyu mutwe wakomeza gusubira inyuma ukava mu bice byose wigaruriye hashingiwe ku myanzuro ya Luanda na Nairobi.
Akaba yakomeje avuga ko impande zose zirebwa n’imyanzuro ya Luanda na Nairobi zirimo Guverinoma ya DR Congo n’indi mitwe yitwaje intwaro y’Abanyamahanga n’Abanegihugu ikorera mu burasirazuba bwa DR Congo, igomba nayo kubahiriza iyo myanzuro kugira ngo amahoro n’umutekano bigaruke muri iki gihugu .
Ikindi kandi akaba yongeye gusaba Perezida Tshisekedi, guhagarika imvugo z’urwango, zikomeje kwibasira bamwe mu Banye-Congo by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi amazi atararenga inkombe.
