Muri Gasogi habitswe nimero ya Herron Berrian mu rwego rwo kumuha icyubahiro

Muri Gasogi habitswe nimero ya Herron Berrian mu rwego rwo kumuha icyubahiro

 Jul 6, 2022 - 03:27

Nyuma y'imyaka itatu ayikinira, Herron Berrian Scarla yatanduka ye na Gasogi United nimero yambaraga ihita ibikwa.

Nk'uko byemejwe n'ikipe ya Gasogi United, iyi kipe ntabwo zakomezanya n'umunya-Liberia Herron Berrian Scarla wari uyimazemo imyaka itatu.

Herron Berrian yageze muri Gasogi United tariki 18 Nzeri 2019, asinya amasezerano y'umwaka umwe gusa ubwo yari avuye mu ikipe ya Kiyovu Sports.

Tariki 9 Gicurasi mu 2020, Herron Berrian Scarla yongereye amasezerano y'imyaka 2 muri iyi kipe yagombaga kumugeza mu 2022. Nk'umwe mu bakinnyi babanye na Gasogi United mu rugendo rwose rw'icyiciro cya mbere, Gasogi United yafashe umwanzuro wo kubika nimero 5 uyu musore yambaraga.

Ibi Gasogi United yabyemeje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, ivuga ko nimero 5 yambarwaga na Herron Berrian Scarla izashyirwa mu bubiko mu gihe kigera ku myaka itatu ingana n'imyaka yari ayimazemo, mu buryo bwo kumuha icyubahiro mu bihe byiza babanyemo.

Gasogi United yahisemo kubika nimero 5 yambarwaga na Herron Berrian

N'ubwo ikipe ya Gasogi United yemeje gutandukana kwayo n'uyu munya-Liberia, ntabwo haramenyekana aho azerekeza ariko ikizwi nuko atazakina muri Gasogi United.