U Burusiya buraha Ukraine urwamenyo

U Burusiya buraha Ukraine urwamenyo

 Jun 19, 2023 - 05:58

U Burusiya buri gutera utwatsi ibyo Ukraine ivuga ko imaze kwigarurira ibice 8 kuva batangira igitero cyo kubigaranzura.

Ibyumweru bibiri biratambutse Ukraine itangije ibitero byo kwigaranzura u Burusiya mu ntambara imaze umwaka urenga ibahanganishije.

Perezida wa Ukraine Zelenskyy yatangaje ko nta kosa narimwe bemewe gukora muri ibi bitero, binatumwa buri munsi ashimira ingabo ze ku bitero ziba zakoze.

Magingo biratangazwa ko Ukraine imaze kwigarurira ibyaro umunani mu Majyepfo y'Igihugu.

Perezida Zelenskyy aremeza ko ingabo ze ziri kwigaranzura u Burusiya

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere Minisitiri w'ingabo muri Ukraine Hanna Maliar yatangaje ko mu byerekezo bya Berdiansk na Melitopol mu gace Zaporizhzhia bamaze kwigarurira ibice birimo:Novodarivka, Levadne, Storozheve, Makarivka, Blahodatne, Lobkove, Neskuchne ndetse na Piatykhatky.

Ari nako kandi yakomeje avuga ko kuri uyu wa mbere ingabo zabo zateye intambwe igana imbere mu gace ka Tavria mu majyepfo ya Ukraine ngo bakaba bigiye imbere kilometero zirindwi.

Nyamara rero ku ruhande rw'u Burusiya bateye utwatsi ibyo Ukraine ivuga ko yigaruriye ibice mu ntara ya Zaporizhzhia. Ku wa Gatandatu Guverinoma y'u Burusiya ikaba yaravuze ko agace ka  Piatykhatky ingabo za Ukraine zivuga ko zigaruriye zitanahakandagiye.

Ku rundi ruhande ikigo gishinzwe iby'intambara Institute for the Study of War (ISW), kiratangaza ko Ukraine ngo igiye kuba isubitse ibitero byayo mu gihe cy'iminsi irindwi kugira ngo yongere yisuganye neza.

Perezida Vladimir Putin aremeza ko ibitero bya Ukraine byari uguca igikuba

Hagati aho Perezida w'u Burusiya Vladmir  Putin atangaza ko Ukraine ibitero byayo nta kigenda babikabirije cyane ko ahubwo ingabo ze ziri kubakubita inshuro umunsi ku munsi. 

Mu gihe kandi Ukraine iri kuvuga ibyo kwigaranzura u Burusiya, nabwo bukaba bukomeje kugaba ibitero mu bice bitandukanye nko muri Kherson.

Kuri iki cyumweru Ukraine yatangaje ko yahanuye misile enye za cruise zaterwaga n'ubwato buri mu nyanja y'umukara, ari nako bavuze ko bahanuye dorone enye z'ubwiyahuzi.

Mu gihe ibiganiro by'amahoro byananiranye, aho ibihugu binyuranye byakandiyeho bikanga, nta kabuza instinzi igomba kuva ku mirongo y'urugamba nkuko buri ruhande rubyivugira.