Ibyamamare bya hano mu Rwanda bimaze gusinyira akayabo bigafatwa nka baringa-video

Ibyamamare bya hano mu Rwanda bimaze gusinyira akayabo bigafatwa nka baringa-video

 Aug 26, 2021 - 06:30

Umwaka wa 2020 ubwo Covid-19 yadukaga , ikoreka imbaga igahindura byinshi yaba mu bukungu , mu myidagaduro ndetse no mu buzima rusange benshi bakomeje kwibaza ku hazaza h’ibikorwa bishingiye ku myidagaduro. Nyamara hari bamwe mu bafite amazina azwi bigwijeho amasezerano yo kwamamaza ibigo by’ubucuruzi. The Ben amasezerano ye yararangiye ntiyongererwa igihe dore ko ari muri Amerika.

Uwo mwaka nibwo benshi bemeza ko uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda rwazamuye urwego,ibikorwa byose bihindura isura kuva ku muziki , sinema n’itangazamakuru rikorera kuri murandasi.

 Kwaguka k’uru ruganda rw’imyidagaduro biri mu byatumye amakompanyi yaba ay’ubucuruzi cyangwa atanga serivise yifuza gukorana n’abahanzi mu rwego rwo kwagura isoko ryabo ndetse bamenyekanye cyane.

Bruce Melodie yemeje ko ari we muhanzi ubigezeho mu mateka ya muzika nyarwanda

 Uyu munsi twakusanyije urutonde rw’ibyamamare mu ngeri zose z’imyidagaduro bakoreye akayabo guhera mu 2020 kugeza muri uyu mwaka wa 2021.

 

  1. Bruce Melodie

Uyu muhanzi ari mu baje imbere aho mu kwezi kwa karindwi umwaka ushize yasinyanye n’ikigo gicuruza ikinyobwa gisembuye Kitwa Brok ,amasezerano yari ahagaze akayabo ka miliyoni 50 z’amafaranga y’ U Rwanda.

Nameless Campos yakanguye Bruce Melodie afata nk'urota za miliyali

Mu 2021 yasinyiye kwamamaza serivisi za Tecno mobile ubusanzwe ayo masezerano yari afitwe na The Ben. Nyuma yongeye gusinyira kwamamaza Kigali Arena akayabo ka miliyoni 150 ariko ntihavuzwe igihe ayo masezerano azarangirira. Ku itariki 25 Kanama 2021 yasinyiye miliyali mu gihe cy’imyaka ibiri akaba ategerejweho kwamamaza serivisi za sosiyete ya Food Bundle ikorera muri Afurika yose ndetse na Dubai na Qatar. Ifasha abantu kugeza umusaruro wabo ku isoko. Food Bundle ni urubuga rwa Internet rufasha abantu kugura ibiribwa.

Reba hano Bruce Melodie asinyira miliyali

  1. The Ben

Muri Kanama ya 2020 nyuma y’ukwezi kumwe Bruce Melodie asinyiye miliyoni 50 nawe yasinyanye n’ikigo gicuruza telephone ngendanwa cya Tecno. Ni amasezerano ahagaze akayabo ka miliyoni 42 y’amafaranga y’u Rwanda. Aya masezerano yaje kurangira ahita yegukanywa na Bruce Melodie.

 

  1. Super Manager

Gkumba Patrick wamamaye nka Super Manager ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga na we mu Ukuboza kwa 2020 yasinyiye miliyoni 200 n’uruganda rucuruza ibisembuye rwa Speranza Group Ltd mu gihe cy’imyaka ine.

 

  1. Shaddy Boo

Mbabazi Shadia wamamaye abikesha kugaragara mu mashusho y’indirimbo, kwifotozanya n'ibyamamare, gucuruza amashusho kuri OnlFans, kuba ari we uyoboye abakurikirwa cyane kuri Instagram n'ibindi, mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka nibwo nawe yasinyiye miliyoni 54 z’amanyarwanda mu kwamamaza ibicuruzwa bya Abonab General Trading Ltd. Ni  amasezerano agomba kumara umwaka.

 

5.Nizzo Kaboss

 

Nizzo ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys ku itariki 21 Kanama 2o21 nibwo nawe yasinyiye akayabo ka miliyoni 20 zo kwamamaza ikinyobwa gisembuye K-vant . Aya masezerano agomba kumara umwaka umwe. Nubwo ibi byamamare bidahwema guhakana amakuru aba avuga ko aya masezerano ari baringa nta kabuza uko iminsi ishira ababakurikira bazabamenyera ku bikorwa byabo. Ibikorwa nibitabatamaza bazaba bahamije akayabo k'ayo basinyira.

Umwanditsi: Danny Rurema