Bruce Melodie yemeje ko ari we muhanzi ubigezeho mu mateka ya muzika nyarwanda

Date: Aug 25, 2021 - 13:11   || Updated: Aug 25, 2021 - 13:25

Mu kiganiro n'itangazamakuru kiri kuba mu nyubako ya Kigali Convention Center umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie agiye gusinyira Miliyari imwe y'amafaranga y'u Rwanda.

Ni ikiganiro n'itangazamakuru kigiye gutangira muri aka kanya, aho umuhanzi Bruce Melodie agiye gukora amateka asinyira amafaranga menshi abayeho mu muziki nyarwanda, ndetse akaba ari nawe muhanzi wa mbere ubikoze.

Uyu muhanzi yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Bruce Melodie yatangaje ko yishimiye urwego umuziki we umaze kugeraho.

Food Bundle ikorera muri Afurika yose ndetse na Dubai na Qatar. Ifasha abantu kugeza umusaruro wabo ku isoko. Food Bundle ni urubuga rwa Internet rufasha abantu kugura ibiribwa. Bruce melodie aherutse kandi gusinya amasezerano na Kigali Arena afite agaciro ka miliyoni 150 nubwo impande zombi zirinze gutangaza igihe azamara.

close

Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!