Itsinda Holy Mercy ryashyize hanze indirimbo "Gumana nanjye"Video

Itsinda Holy Mercy ryashyize hanze indirimbo "Gumana nanjye"Video

 Sep 21, 2021 - 05:52

Holy Mercy ni itsinda ry'abana b'abaririmbyi biyemeje kuririmba mu njyana zihimbaza Imana. Iri tsinda rya Holy Mercy rigwize n'abana bane bavukana batatu muri bo bavukanye ubumuga bw'uruhu.

Aba baririmbyikazi bavukana baherukaga gushyira hanze indirimbo mu mwaka ushize wa 2020. Kuri ubu rero bamaze gushyira hanze indirimbo bise Gumana nanjye. Ni indirimbo baririmba bati:”Guma najye ntundekure, undekuye nagwa,..ubuzima tubamo buzana ibibazo..”

Usibye impano yo kuririmba aba bana kandi bafite izindi mpano zitangaje zirimo gukina filimi, aho umuto muri bo Ndihokubwayo Fabiola yaje no kwegukana igihembo cy'umukinnyi muto w'umwaka mu iserukiramuco rikomeye rya sinema rizwi nka “Mashariki African Film Festival”n’andi maserukiramuco akomeye muri afurika abikesha filime ya Dusabejambo Clementine yakinnyemo. Gumana nanjye ni indirimbo yatunganyirijwe mu Umushanana Records, mu majwi ndetse n'amashusho.

Bavukana ari batatu bakaba baririmba gospel

Ku bufatanye na Igihozo music, inzu ikorera mu gihugu cya Australia akaba ari nayo yamaze kugirana amasezerano y'ubufatanye n'aba bana. Ikindi kandi Igihozo Music ni ishami rya Igihozo Rwandan Association Inc. Kompanyi isanzwe iteza imbere umuco Nyarwanda muri Australia, ikaba iyobowe na Uwizeyimana Joyce uzwi nka ( Joy Key).

 Mu kiganiro kigufi hakoreshejwe urubuga rwa Whatsap thechoicelive.com yagiranye n'aba bana basobanuye ko bishimye cyane kuba barashyize hanze iyo ndirimbo ndetse biteguye gukora uko bashoboye kose ubutumwa buri muri bo bukagera kure.

 Gumana nanjye ya Holy Mercy wayireba hano