Abatuye Goma basabwe kuryamira amajanja

Abatuye Goma basabwe kuryamira amajanja

 May 22, 2023 - 01:39

Abaturage bo mu mugi wa Goma babwiwe ko bagomba kuryamira amajanja bagatangira kugira uruhare mu kwicungira umutekano, mu rwego rwo kwirinda ibitero bishobora kugabwa na M23 kuri uwo mugi.

Binyuze kuri Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko Umuvugizi w’Ingabo za FARDC zikorera muri Kivu y’Amajyaruguru, Ubuyobozi bwa Regiyo ya 34 y’igisirikare cya FARDC ikorera muri iyi ntara, bwamenyesheje abatuye mu mugi wa Goma, ko bagomba gutangira gushyiraho no gukora amarondo ya buri munsi.

Ni amarondo Lt Col Ndjike Kaiko, avuga ko azajya akorwa n’Abasivile bari kumwe n’Abasirikare mu kiswe “Task Force” ndetse ko mu minsi ya vuba aratangira gukorwa mu duce 18 tugize umugi wa Goma.

Lt Col Ndjike Kaiko, yasobanuye ko ikigamijwe ari uguhuza imbaraga z’Abasilikare n’Abaturage, mu rwego rwo gukorana nabo mu kubungabunga umutekano w’umujyi wa Goma.

Akaba yavuze ko uyu mugi uzengurutswe na M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro ishonbora kuwuhungabanya igihe icyaricyo cyose.

Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko Umuvugizi w’Ingabo za FARDC zikorera muri Kivu y’Amajyaruguru

Ikindi kandi, avuga ko umugi wa Goma, usanzwe urangwa n’Ibikorwa by’urugomo bikorwa ahanini n’Abajura bitwaje intwaro, badasiba kwiba no kwica abo bateze igico ndetse ko bimaze kuba akamenyero muri uyu mugi.

Lt Col Ndjike Kaiko ati "Task Force cyangwa se amatsinda ahuza abasivile n’Abasirikare igiye gutangira gukora amarondo ya buri munsi mu duce 18 tw’umujyi wa Goma."

Ati "Ibi bizadufasha gukumira umwanzi ariwe M23 ukiri mu bice bikikije uyu mugi. Bizagabanya kandi ibikorwa bw’ubujura bwitwaje intwaro bimaje kuba agatereranzamba aho abantu bacwa abandi bakamburwa ibyabo."

Muri rusange Lt Col Ndjike Kaiko, yavuze ko mu gihe intambara igisirikare cya Leta FARDC gihanganyemo na M23 itararangira, abaturage bagomba kwicungira umutekano ndetse bakanarwanya ibikorwa by'urugomo n'ubujura.