Umuhungu wa Perezida Museveni yavuze kuri  Paul Kagame bitungura benshi

Umuhungu wa Perezida Museveni yavuze kuri Paul Kagame bitungura benshi

 Jan 17, 2022 - 05:08

Umuhungu w’umukuri w’igihugu wa Uganda Yoweri Museveni witwa Muhoozi Kainarugaba yavuzeko yiteguye guhangana n’uzahangana n’umukuru w’igihugu cy’urwanda Paul Kagame.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa perezida wa Uganda Yoweri Museveni abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Uyu ni Marume  wange, Afande Paul Kagame abamurwanya barimo kurwanya umuryango wange,bakwiriye kubyitondamo”.

Ni ubutumwa bwaherekejwe n’amafoto abiri ya nyakubahwa Paul Kagame yambaye imyenda y’akazi ka gisirikare ndetse n’iyindi yambaye imyenda isanzwe.

Ubu butumwa bwavugishije benshi bibaza niba uyu muhungu wa Perezida wa Uganda avuze akomeje cyangwa arimo gutebya kuko byagiye bivugwa kenshi ko umubano w’ibihugu byombi wajemo agatotsi by’umwihariko kuba hari abanyarwanda bagifungirwa muri Uganda nyamara abagande bari mu Rwanda baba batekanye.