Abashoramari 30 bo mu Bufaransa  baje kureba aho bashyira imari yabo mu Rwanda

Abashoramari 30 bo mu Bufaransa baje kureba aho bashyira imari yabo mu Rwanda

 Oct 27, 2021 - 13:42

Umubano w’u Rwanda n’ubufaransa urushaho kuba mwiza. Kuri ubu mu mujyi wa Kigali hari abashoramari barenga 30 bazanye na minisitiri ushinzwe ubucuruzi no kureshya ba mukerarugendo bwana Franck Riester (Le ministre français en charge du Commerce et de l’attractivité). 

Uyu munsi mu kiganiro n’abanyamakuru bwana Frank yahishuyeko babengutse aho gushyira imari harimo:Ubukerarugendo, ubuhinzi, ubwikorezi, ibikorwaremezo, ikoranabuhanga n’izindi nzego bazabonamo imishinga migari itanga ikizere. Yagize ati:”Twaje kureba aho gushyira imari kuko dushaka gukorana ubucuruzi butanga inyungu ku bihugu byombi”.

Nibura leta y’ubrafaransa ishora miliyali eshatu z’amayero ku mishinga migari yo muri Afurika. Hari amakuru ahari avugako mu Rwanda hagiye kubakwa icyicaro gikuru gihuza za kaminuza n’ibijyanye n’amasomo mu Bufaransa (Agence Univerisitaire Francophonie). Uyu mushinga wamaze kwigwaho hasigaye gutnagira kubaka aho icyo cyicaro kizakorera. Ibi rero bishobora korohereza abashaka kujya guhaha ubumenyi mu Bufaransa. Ikindi kandi abahanzi, abanyabugeni bagiye gutangira koherezwa mu Bufaransa kwihugura no gutyaza ubwenge.

 

Imishinga migari abafaransa bazakorera mu Rwanda

Nyuma yo kugera mu Rwanda aturutse muri Uganda Minisitiri mu Bufarasna ushinzwe ubucuruzi Bwana Franck RIESTER yahaye ikiganiro abanyamakuru avuga ko u Bufaransa buteganya gushora mu Rwanda  imari itubutse ibarirwa muri miliyoni nyinshi z’ama Euro. Yirinze kuvuga uko angana ariko avuga ko hari imishinga myinshi bazakorana n’u Rwanda.

Muri kiriya kiganiro yavuze ko yazanye n’abashoramari bo mu bigo 30 bizashora amafaranga yabyo mu nzego z’ubuzima bw’u Rwanda butandukanye.

Izo nzego zirimo urwo gutunganya amazi, urwego rw’ubuzima, kuzamura ubushobozi bw’urubyiruko mu gukora neza ibyo bakora, urwego rw’ubuhinzi, ikoranabuhanga, uburezi n’ahandi.

Franck RIESTER yagize ati: “Tuzakorana mu rwego rwo gutunganya amazi, ubuvuzi, gufasha urubyiruko rw’u Rwanda kumenya byinshi mu kazi rukora no mu zindi nzego z’ubuzima bw’igihugu.”

Yavuze ko yaje mu Rwanda mu rwego rwo gukomeza umurunga w’umubano Abakuru b’ibihugu byombi baherutse gutangiza, icyo gihe ukaba waratangiye ku mugaragaro ubwo Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yasuraga u Rwanda mu mezi atanu ashize.

Riester yavuze ko umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa mu by’ubukungu uzashingira kucyo yise rélation gagnant-gagnant.

Ni umubano aho buri gihugu kiba cyungukira kucyo ikindi gikora mu buryo wakwita ‘mpa nguhe’.

Abazi Icyongereza babyita win-win situation.

Mu bigo 30 Minisitiri w’ubucuruzi mu Bufaransa avuga bizakorana n’abashoramari b’u Rwanda harimo ikitwa Business France .

Business France ni ikigo cy’Abafaransa giharanira ko ibigo by’Abafaransa byashoye imari mu mahanga bikora byunguka hagamijwe iterambere ry’u Bufaransa.

Gifite indi nshingano yo guha bashoramari bo mu mahanga amakuru bakeneye ngo bayahereho bashora imari yabo mu Bufaransa.

Gitanga abajyanama mu by’ubukungu n’amategeko azafasha abashaka gushora imari mu Bufaransa kubikora bazi ibyo barimo, ni ukuvuga inyungu n’ingaruka bizavamo.

Minisitiri w’u Bufaransa ushinzwe ubucuruzi Franck Reister yageze mu Rwanda avuye muri Uganda aho hageze avuye muri Tanzania.

Nyuma yo kuva mu Rwanda arakomereza urugendo rwe muri Kenya.

Kugeza  ubu hari ibyo u Bufaransa bwatangiye gushoramo imari mu Rwanda.

Muri byo harimo ibigo by’itumanaho nka Canal +, ndetse mu mpera z’Icyumweru gishize, Abafaransa beretse itangazamakuru ingoro ndangamurage y’abakoresha Igifaransa yitwa Centre Culturel Francophone kiri ahitwa mu Rugando mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Bufite kandi Ambasade mu Rwanda nayo ikaba yarafunguwe nyuma y’uruzinduko rwa Emmanuel Macron.

Minisitiri wa Siporo Madamu Aurore Mimosa Munyangaju aherutse kwakira itsinda ry’Abafaransa bagize umuryango witwa France Sport Expertise.

Baganiriye uko u Bufaransa bwafasha u Rwanda guteza siporo yarwo imbere bateza imbere ibikorwa remezo bya siporo mu Rwanda. Ririya tsinda ryari riyobowe na Julie Mantout. Na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Bwana Antoine Anfré nawe yari ahari.