Donald Trump yatangije urubuga agiye kwidogeraho nyuma yo guhabwa gasopo kuri Twitter na Facebook

Donald Trump yatangije urubuga agiye kwidogeraho nyuma yo guhabwa gasopo kuri Twitter na Facebook

 Oct 22, 2021 - 05:39

Uwahoze ari perezida wa Amerika (USA) umuherwe Donald Trump yinjiye mu bijyanye na sosho midiya (social media). Nyuma yo kugerageza uburyo bwinshi bwo gutangiza imbugankoranyambaga ntibimuhire. Yasobanuyeko agiye gutangiza Truth Social. Ibi agiye kubikora nyuma yo gufungirwa amazi n’umuriro ku bigo bigenzura sosho midiya. Abakurikiranira hafi ibijyanye n’izi mbuga bemezako nta kabuza igitekerezo cya Trump kitazarenga umutaru kuko ashaka guhangana na Facebook, Twitter zimaze kuba ubukombe. Abahanga bavugako uwaguha ibintu byose akakwima uruvugiro yaba akwishe uhagaze. Ibi rero Trump abyumva neza kuko igihe cyose yavugaga ibintu uko abishaka yabonaga amamiliyoni y'abamushyigikira ari nako yigwizaho igikundiro kigeretseho kuzamura ubucuruzi bwe.

Uwahoze ari Perezida w'Amerika Donald Trump yatangaje gahunda yo gutangiza urubuga nkoranyambaga rushya rwitwa TRUTH Social (ukuri ku mbuga nkoranyambaga, ugenekereje mu Kinyarwanda).

Yavuze ko urwo rubuga "ruzahangana n'igitugu cy'ibigo binini by'ikoranabuhanga", ashinja gucececyesha amajwi y'abatavuga rumwe n'ubutegetsi muri Amerika.

Ikigo Trump Media & Technology Group (TMTG), ayobora, na cyo kirashaka gutangiza uburyo bw'ifatabuguzi bwo kugeza videwo ku bantu bareba izo bihitiyemo.

Bwana Trump yaciwe cyangwa ahagarikwa ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter na Facebook nyuma yuko mu kwezi kwa mbere imbaga y'abamushyigikiye biraye mu nyubako ya Capitol ikorerwamo n'inteko y'Amerika bamagana ibyavuye mu matora ya perezida.

Kuva icyo gihe, we n'abajyanama be bagiye baca amarenga ko bari muri gahunda yo gushyiraho urubuga nkoranyambaga rw'abacyeba b'izo mbuga zindi.

Mu ntangiriro z'uyu mwaka, yatangije urubuga yise From the Desk of Donald J Trump (ugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ibivuye ku meza ya Donald J Trump, nta gihindutseho), akenshi rwagiye rugereranywa n'urubuga bwite rutoya (blog).

Urwo rubuga rwaje gufungwa burundu hashize igihe kitageze ku kwezi kumwe rutangijwe. Umujyanama we mukuru Jason Miller yavuze ko rwari "urwo kunganira gusa ibikorwa bigari dufite kandi turimo gukoraho".

Uburyo bw'ibanze bw'uru rubuga rwe rushya rwa TRUTH Social, mu kwezi gutaha buzaba bufunguye ku batumire, kandi "rutangizwe mu gihugu hose" mu gihe cy'amezi atatu ya mbere y'umwaka wa 2022, nkuko bikubiye mu itangazo ry'ikigo TMTG.

Bwana Trump yanditse ati: "Tubayeho mu isi aho aba Taliban bakoresha Twitter cyane, ariko Perezida wanyu mukunda cyane w'Umunyamerika yaracececyeshejwe".

Yongeyeho ati: "Buri muntu wese arambaza ati kuki nta wuhangana n'ibigo binini by'ikoranabuhanga? Urabizi, [ibyo] turabikora vuba aha!"

Itangazo rya Bwana Trump rije nyuma y'amezi Jason Miller wahoze ari umujyanama we atangije indi kompanyi y'urubuga nkoranyambaga yitwa GETTR

Twitter ifite abayikoresha barenga miliyoni 200. Biragoyeko Donald Trump yatangiza urubuga ngo ruzahangane n’urusanzwe kandi rukunzwe. Trump yatangiye kurukoresha ku itariki 4 Gicurasi mu 2009. Trump yafungiwe imbuga ze kuri Facebook, Twitter na YouTube. Kuva ubwo ntakibona umwanya wo gutambutsa ibitekerezo uko abishaka. Uru rubuga rwa Trump bivugwako rutari kwitabirwa gukoreshwa kandi ruri kumugabanyiriza igikundiro. Brad Parscale ni we ugenzura urwo rubuga avugako yifuza kuruhindura rumwe mu zikunzwe.

 Umuherwe wabuze aho avugira

Abahanga bavugako uwaguha ibintu byose akakwima uruvugiro yaba akwishe uhagaze. Ibi rero Trump abyumva neza kuko igihe cyose yavugaga ibintu uko abishaka yabonaga amamiliyoni y'abamushyigikira ari nako yigwizaho igikundiro kigeretseho kuzamura ubucuruzi bwe.

Itsinda rya Donald Trump riri gufata ibi nk'ikintu gikomeye. Nyamara nta kintu kigaragaza ko iyi kompanyi nshya yari yagira urubuga rukora. Uko uru rubuga rushya rumeze nta kundi kutari paji yo kwiyandikisha.

Arashaka gushinga urubuga rwo guhatana na Twitter cyangwa Facebook, ariko ibyo urebye ntibizashoboka.

Uko urwo rubuga ruteye kugaragaramo politiki nta kwihishira. Ntiruzaba ahantu ho guhanganishiriza ibitekerezo nko kuri Twitter, cyangwa ahantu umuryango wose uba uri nko kuri Facebook.

Icyo rushobora kuba ni uburyo (version) bugenze neza kurushaho bw'izindi mbuga nkoranyambaga zo 'kwisanzura mu ijambo' nka Parler cyangwa Gab.

Biraboneka ko Donald Trump ashaka ko indangururamajwi ye igaruka. Atekereza ko ibi bishobora kuba itike ye (yo kubigeraho). Ariko niba rwose ari ugiye kumvwa, acyeneye ko imbuga z'ibigo binini by'ikoranabuhanga zimusubiza kuri izo mbuga - kandi ibyo ntibiribube mu gihe cya vuba aha.