Jacob Desvarieux watangije Kassav yahitanywe na coronavirus

Jacob Desvarieux watangije Kassav yahitanywe na coronavirus

 Jul 31, 2021 - 06:26

Jacob ni umwe mu batangije itsinda rya Kassav yatabarutse mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki 30 Nyakanga 2021.

Yaguye mu bitaro bya Abymes biri I Guadeloupe. Yari amaze ukwezi muri koma‘coma’ bitewe no kuzahazwa na Covid-19.

Desvarieux  w’imyaka 65 yacuranga guitar akaba yari atuye I Paris. Yatangije Kassav 1979, yari kumwe na George na Pierre-Eduard Decimus. Bifashishije injyana y’abadominikani, Haiti na Guadeloupe bakora Zouk. Mu 1980 nibwo bamuritse album ya mbere ‘’Love and Ka Dance’’. Mu 1983 basohoye album ya kabiri Zouk La Se Sel Medikamen Non Ni (Zouk Is The Only Medicine We Have) ‘’ yaciye agahigo ko gucuruzwa amakopi 100,000. Kassav bakoze albums zirenga 50 bari kumwe ndetse na buri umwe mu bagize itsinda yakoze ize ku giti cye. Mu 2019 bizihije isabukuru y’imyaka 40. Kassav iheruka gucuranga mu iserukiramuco ryo mu 2018 ryiswe’’World Creole Music Festival’’ ryabereye muri Haiti, St Lucia, no muri Domnica. Mu 2019 baririmbye I Trinidad na Tobago mu birori byiswe ‘’Carifesta’’. Ku itariki 14 Gashyantare mu 2020 Kassav yataramiye muri Kigali Convention Center amatike arashira. Biyemeje

 

Iri tsinda ryamaze kuba ubukombe ku Isi mu njyana na Zouk byari byitezwe ko ritaramira abanyarwanda ku munsi w’abakundana gusa tariki ya 14 Gashyantare 2020 aho bafatanyije n’umuhanzi nyarwanda Christopher.

Haje kubaho ikibazo ubwitabire buba bwinshi cyane ku buryo bamwe mu bantu baguze amatike batigeze babona uko binjira ngo bajye kureba iri tsinda ryari ryabazinduye.

Ku bwumvikane n’abari bateguye iki gitaramo RG na Arthur Nation, Kassav yemeye kongera gutaramira abanyarwanda ku munsi w’ejo hashije ku wa Gatandatu tariki ya 15 Gashyantare 2020 muri Kigali Convention Center saa 14:00’.

Abaguze amatike batabonye uko binjira ndetse n’abandi bose bifuzaga kuza kureba iki gitaramo baje kwihera ijisho Kassav.

Igitaramo cya Kassav Live Again cyatangiye saa 14:00’ gisozwa saa 16:40 aho bahise berekeza ku kibuga cy’inege kuko bagombaga kugenda n’indege ya saa 18:00’.

Baririmbye indirimbo za bo zirimo ‘Kolé Séré’, ‘Rété’ n’izindi zanyuze abari bitabiriye aho buri uko basozaga indirimbo bakomerwaga amashyi menshi n’abantu bari bitabiriye iki gitaramo.

Iri tsinda rimaze inmyaka 41 ni inshuro ya 2 ryataramiye mu Rwanda, bahaherukaga ku wa 31 Nyakanga 2010 mu gitaramo cyasozaga iserukiramuco rya FESPAD, ryabaga ku nshuro ya karindwi