U Burusiya bwongeye kwinjira mu kibazo cya M23

U Burusiya bwongeye kwinjira mu kibazo cya M23

 Jun 6, 2023 - 08:49

Guverinoma ya DR-Congo yiyemeje kugirana amasezerano y'imikoranire n'ikigo cyo mu Burusiya Roscosmos kugira ngo bakumire ibyifuzo bya M23 by'uko ngo ishaka kucamo ibice iki gihugu cyabo.

Mu ruzinduko Professeur Eric Misilu Mia Nsokimieno, Umuyobozi mukuru ushinzwe imiterere n’imbibi z’igihugu cya DR-Congo yakiriwemo n'Umuyobozi mukuru w'ikigo cy'Abarusiya cya Roscosmos gishinzwe iby'isanzure Youri Borissov, bakaba baragarutse ku kibazo cya M23.

Mu biganiro byabo, iki kigo cy’u Burusiya Roscosmos cyagaragaje ko gifite umuhati wo gukorana na DR-Congo mu kubyaza ubutaka umusaruro, ushingiye ku mutungo kamere.

Ari nako kandi iki gihugu cyiyemeje ibi, nyuma yo kugirana amasezerano na Congo-Kinshasa yo kubafasha kurwanya icikamo kabiri ry’igihugu cyabo, bavuga ko ari wo mugambi w’umutwe wa M23 mu cyo bita balikanizasiyo(Balkanisation).

Ikibazo cya Balkanizasiyo muri DR-Congo cyagarutsweho na Minisitiri w’itumanaho akaba n’ umuvugizi wa Leta ya DR-Congo Patrick Muyaya, Ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru ku wa 03 Mata 2023.

Icyo gihe yagarutse kubyavugwaga ko ingabo z’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba zishobora gufasha M23 gukora Balikanizasiyo, we yavuze ko igihugu cyabo kidashobora gucikamo kabiri n’ubwo bamwe babyifuza.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakunze gushinja umutwe w’inyeshyamba wa M23 hamwe n’abo bavuga ko bawushyigikiye, gushaka gucamo kabiri igihugu cyabo, cyane mu bice byo mu Burengerazuba.

Igihugu cy'u Burusiya kandi si ubwa mbere cyaba gihaye ubufasha DR-Congo kuko ubwo intambara na M23 yatangiriga babahaye indege z'intambara ndetse boherezayo n'abarwanyi bo muri Wagner Group.