Kuri uyu wa 24 Mata 2023, mu kiganiro n'Abanyamakuru, Umuvugizi w'umutwe wa M23 mu bya gisirikare Maj Willy Ngoma, akaba yavuze icyo bazakora Guverinoma ya DR-Congo niramuka ikomeje kwanga ibiganiro by'amahoro nk'uko ari kubikora.
Maj Willy Ngoma, yatangaje ko guhagarika imirwano no kwemera kurekura uduce M23 yari yarigaruriye, bitaturutse mu bwumvikane bagiranye na Guverinoma ya DRC.
Ku bw'ibyo rero, akaba yavuze ko mu biganiro byose byabayeho, haba ibya Nairobi na Luanda, Umutwe wa M23 utigeze uhagararirwa.

Mej Willy Ngoma Umuvugizi w'umutwe wa M23
Akomeza avuga ko Abayobozi ba M23 ubwabo, babonanye n’abahuza barimo Perezida wa Angola Joao Lourenco na Uhuru Kenyata ndetse ko aribo basabye M23 kwemere kurekure uduce yigaruriye no guhagarika imirwano kugira ngo hashakwe uko Guverinoma ya DRC yategura ibiganiro.
Maj Willy Ngoma ati "Mu gihe Guverinoma ya DRC ikomeje kwinangira yanga ibiganiro, M23 nayo itegereje icyemezo Umuryango wa EAC uzafata kuri iyi ngingo, bitewe n’uko ariwo wabasabye kurekura ibyo bice no guhagarika imirwano."
Ikindi kandi, Maj Willy Ngoma, akaba yavuze ko mu gihe Guverinoma ya DRC yasuzugura Abayobozi b’Ibihugu byo mu karere, igomba kuzirengera ingaruka zose zizaturuka ku myanzuro M23 izafata kuri iyo ngingo.
Abasirikare ntabwo basubira inyuma nk’impunzi ziri guhunga imirwano-Willy Ngomba
Lt Gen Constant Ndima Guverineri w’intara ya Kivu y'Amajyaruguru akaba n’Umuyobozi mukuru w’Ibikorwa bya girikare muri iyi ntara, akaba aheruka gutanga ikiganiro avuga ko umutwe wa M23 utigeze usubira inyuma ngo uve mu duce uheruka gutangaza ko uri kurekura muri Masisi na Rutshuru.
Maj Willy Ngoma, ubwo yasubiza Let Gen Constant Ndima kubyo yatangaje, akaba yavuze ko ameze nk’umusazi udasobanukiwe neza imikorere ya gisirikare.
Ati:” Biragarara ko Lt Gen Constant Ndima ameze nk’umusazi udasobanukiwe imikorere ya gisirikare. Ntabwo Abasirikare basubira inyuma nk’impunzi ziriguhunga intambara."

Maj Willy Ngoma avuga ko abasirikare badasubira inyuma nk'abahunze
Yakomeje agira ati " Gusubira inyuma ni ibintu bikorwa buhoro buhoro intambwe ku kuyindi, hashingiwe ku mubare w’Abasirikare, imiterere y’uduce n’ibikoresho bya gisirikare muba mufite kandi cyane cyane ko mutasubira inyuma ngo mubisige.”
Ikindi kandi akaba yongeyeho ko n’ubwo Lt Gen Constant Ndima asa nutazi uko gusubira inyuma kwa M23 biri gukorwa, ariko Ingabo z’Umuryango wa EAC ziri mu Burasirazuba bwa DRC zibizi ndetse ko zibisobankukiwe neza, kuko umuryango wa EAC ariwo bagiranye aya masezerano.
Ati:” Nta masezerano yo gusubira inyuma twagiranye na Guverinoma ya DRC , twayagiranye n’Umuryango wa EAC , niyo mpamvu ingabo z’uyu Muryango ziri mu Burasirazuba bwa DRC, zizi ndetse zisobanukiwe neza uko gusubira inyuma kwa M23 biri gukorwa."
Nyamara nubwo Leta Congo ivuga ko M23 idasubura inyuma, ariko Gen Jeff Nyagah Umugaba mukuru w’Ingabo za EAC ziri mu Burasirazuba bwa DRC, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 22 Mata 2023, yemeje ko M23 imaze kurekure uduce twisnhi muri Teritwari ya Ruthsuru, Masisi na Nyiragongo.
Hashingiwe ku mbwirwaruhame z'abayobozi ku mpande zombi ( FARDC na M23) biragaragara ko impande zose ziri gukaza ibirindiro, hatagize igikorwa mu minsi igiye kuza intambara yakongera gukaza umurego.
