Ubwongereza bwiyongereye kuri America mu gufatira ibihano bikarishye Putin

Ubwongereza bwiyongereye kuri America mu gufatira ibihano bikarishye Putin

 Mar 9, 2022 - 07:47

Umunsi wa 14 Uburusiya buteye Ukraine. Ubwongereza buyoborwa n’umwamikazi Elizabeth II na minisitiri w’intebe Boris Johnson, bwatangaje ko nyuma ya American yatangaje ko ihagaritse gas n’ibikomoka kuri peteroli byatumizwaga muri iki gihugu, nabwo bwatangaje ko butazongera gukoreshwa ibi bintu biturtse muri Russia.

Ku munsi w’ejo nibwo Perezida wa USA Joe Biden yatangaje ko igihugu cye kitazongera gukoresha ibicana n’ibindi bikomoka kuri peteroli, bisanzwe bitumizwa mu Burusiya.

Joe Biden yavuze ko abizi neza ko ibi bintu bizagira ingaruka mbi ku baturage ba America ariko akaba yafashe uyu mwanzuro ndetse ko atazisubiraho, mu gihe Uburusiya butarahagarika intambara burimo guteza muri Ukraine.

Nyuma yaho gato Ubwongereza bwahise butangaza ko nabwo buhagaritse amavuta, gas n’ibikomoka kuri peteroli byatumizwaga muri iki gihugu cy’Uburusiya.

Putin uyobora Uburusiya aherutse kuvuga ko azahagarika ingano zavaga mu gihugu cye na Ukraine, kugirango Uburayi bwicwe n’inzara mu gihe cyose yakomeza gufatirwa ibihano n’ibihugu byo mu Burayi.

Kuri uyumunsi Aljazeera iravuga ko abasaga ibihumbi 5,000 bamaze guhungira mu mujyi wa Sumy bahunga ibitero by’ingabo z’Uburusiya.

Umuryango w’Abibumbye uratangaza ko abasaga miliyoni 2 aribo bamaze guhungira mu bihugu bitandukanye, abandi bavanwa mu byabo.

Uburusiya buratangaza ko bwo budashaka kubangamira abaturage, bagomba guhungishwa mu buryo bwizewe hanyuma intambara igakomeza.

Uburusiya bumaze gufatirwa ibihano byinshi birimo kuba nta bicuruzwa byabo bijyanwa mu mahanga hafi ya yose.