Hari umwana w'imyaka itanu wibarutse akiri ku ibere

Hari umwana w'imyaka itanu wibarutse akiri ku ibere

 Nov 9, 2021 - 03:40

Abantu benshi ku myaka itanu usanga nta kintu bitaho bijyanye n’urwego rw’imitekerereze umuntu aba afite. Ariko siko byagenze kuri Lina Medina umwana w’umukobwa wo mu cyaro cya kure cyo muri Peru akaba umubyeyi muto wabayeho mu mateka y’ikiremwamuntu.

Lina wo muri Peru wabyaye afite imyaka itanu gusa

Mu 1938, nibwo nyina wa Lina Medina yabonye ko inda ya Lina Medina iri kuba nini ku buryo budasanzwe  nyuma y’uko Lina Medina yatakaga uburibwe bukabije mu nda.

Abaganga babanje kugira ngo iyo nda irimo ikibyimba ariko bidatinze baje kumenya ko umwana w’imyaka itanu atwite inda y’amezi arindwi.

Lina yari afite imyanya ndangagitsina ikuze kandi arwaye indwara ituma amera  nk’umwangavu kandi akiri muto yitwa precocious puberty.

Mama we yavuze ko umukobwa we yatangiye kujya mu mihango afite imyaka itatu kandi amabere ye ku myaka ine yari amaze gukura.

Indi raporo y’abaganga yaturutse muri Peru yavuze ko uyu mwana yatangiye kujya mu mihango afite amezi umunani gusa, ibyo bikaba bivuguruza ibyo nyina avuga.

Ku ya 14 Gicurasi 1939, yibarutse umwana w’umuhungu abazwe kuko babonaga atabyara byoroshye.Bivugwa ko yafashwe ku ngufu.

Lina Medina n’umwana we (Net photo)

Umwana we yavutse ameze neza bamwita Gerardo mu rwego rwo guha icyubahiro umuganga wamubyaje.

Ntago uwafashe ku ngufu Lina yigeze avugwa, Papa we yaje gufatwa nyuma gato y’uko Lina abyaye ariko yaje kurekurwa kuko nta bimenyetso bimushinja byabonetse.

Ubushakashatsi bwerekanye ko abakobwa badafashwe neza mu bijyanye n’imyanya ndangagitsina bashobora kwihutisha ubwangavu kurusha abandi.

Bikaba byaba aribyo byabaye intandaro yo gutwita kare kuyu mwana.

Abaganga bavuze ko uyu mwana yatewe inda afite ku myaka ine gusa.

Dr Edmundo Escomel wanditse ku by’iyi nkuru, yavuze ko Lina “atashoboraga gutanga ibisubizo nyabyo” mu gihe yabaga abajijwe ibya se w’umwana.

Bitewe n’ubuto bwe, birashoboka ko uyu mwana w’imyaka itanu yaba atari  azi uwamuteye inda.

Se Tiburelo wakoraga umwuga w’ubucuzi bw’imitako, yahoraga ahakana yivuye inyuma ko yaba yarasambanyije umukobwa we.

Lina yari umwe mu bana icyenda bavukiye mu muryango we mu ntara ikennye cyane yo muri Peru ya Ticrapo.

Gerardo yari azi ko Lina ari mushiki we ariko yabwiwe ukuri afite imyaka 10.

 Gerardo Medina ari kumwe na nyina aziko ari mushiki we (net photo)

Ikibabaje ni uko yapfuye afite imyaka 40 mu 1979 nyuma yo kurwara amagufwa.

Ntibizwi neza niba Lina, waba afite imyaka 88 y’amavuko ubu, akiri muzima dore ko yahoraga yanga kumenyekanisha kandi akanga kuvuga ku byabaye ndetse akanga amafaranga menshi yahabwaga n’ibinyamakuru bishaka kumuganiriza.

Yashakanye n’umugabo Raul mu myaka ya za 70, nyuma yibaruka umuhungu we wa kabiri afite imyaka 39.

Mu 2002, igihe Lina yegerewe na Reuters kugira ngo baganire, abo bashakanye babaga mu nzu iri mu gace gakunze kubamo ubugizi bwa nabi mu murwa mukuru Lima uzwi ku izina rya “Little Chicago.”

Ikibazo cye cyakunze gutekerezwa nk’ikinyoma, ariko abaganga bavuga ko bafite  amafoto(x-ray na biopsies) byerekana ko yari atwite.

Lina Medina umubyeyi wabayeho ari muto kurusha abandi (Net Photo)

Hagati aho, nyuma y'imyaka ibiri Gerardo(umwana wa Lina) avutse, inzobere mu bana yo muri kaminuza ya Columbia yitwa Paul Koask yashoboye gusura uwo muryango.

Koask yavuze ko Lina “yari hejuru y’ubwenge busanzwe ku myaka ye” kandi ko umwana we yari muzima bisanzwe rwose.”

Yanditse ati: “Yibwira ko umwana we ari umuvandimwe kimwe n’abandi bagize umuryango.”

Igihe inkuru ye yakwiraga ku isi hose, guverinoma ya Peru yabasezeranyije ko izatunga uwo umuryango ariko iyo nkunga ntiyigeze iza.

Umwanditsi Jose Sandoval wanditse igitabo kivuga kuri iyi nkuru, yagize ati: “Guverinoma yarabaretse babaho mu bukene.Mu kindi gihugu icyo ari cyo cyose, baba baritaweho bidasanzwe.”