Uefa Champions League 2021: Cyera kabaye Fc Barcelona yatsinze, Cristiano Ronaldo yongera gutabara Ole Gunner Solskjaer

Uefa Champions League 2021: Cyera kabaye Fc Barcelona yatsinze, Cristiano Ronaldo yongera gutabara Ole Gunner Solskjaer

 Oct 21, 2021 - 07:35

Uefa Champions League yari yakomeje muri iri joro ryakeye Fc Barcelona ibona intsinzi yambere, Manchester United igarukira ku kagozi naho Chelsea na Bayern ziranyagira.

Hari ku munsi wa gatatu w’irushanwa rya Uefa Champions League aho hakinwaga kuva mu itsinda E kugeza kuri H.

Umukino wabanjirije indi wabaye saa 18:45 aho   RB Salzburg yatsinze ibitego 3-1 Wolfsburg.

Undi mukino wari witezwe ni Fc Barcelona yari yakiriye Dynamo Kyiv.

Ni umukino wari witezwe na benshi kuko ikipe ya Fc Barcelona yari iyanyuma n’umwenda w’ibitego 6 n’ubusa bw’inota.

Hari hategerejwe kureba niba iyi kipe isigariye ku izina niba iri bubone intsinzi yayo yambere.

Fc Barcelona bigaragara ko ejo hazaza ntaho yatsinze igitego 1-0 bwa Dynamo Kyiv ni igitego cyatsinzwe k’umunota wa 36 na Gerard Piqué k’umupira yahawe na Jordi Alba.

Ni umukino Fc Barcelona yagerageje kwiharira umupira cyane inagerageza uburyo bwari kuba bwavuyemo ibitego byinshi ariko Daynmo Kyiv ikomeza kugarira neza byatumye umukino urangira ari igitego 1-0.

Indi mikino yabaye ku isaha ya saa 21:00

Benfica Lisbon yatsindwaga na Fc Bayern Munich ibitego 4-0 , ni ibitego byatsinzwe ku munota wa 70,84 na Leroy Sané  82 Robert Lewandowski ndetse na Everton wari witsinze igitego ku  munota wa 80.

Undi mukino Chelsea Fc yanyagiraga Malmö ibitego 4-0 ni ibitego byatsinzwe ku munota wa 9 gitsinzwe na Andreas Christensen ku mupira yahawe na Thiago Silva, 21 ,57 Jorginho kuri Penality, 48 Kai Havertz.

Umukino wari witezwe na benshi ni Manchester United yari yakiriye Atalanta.

Ni umukino watangiye nabi ku ruhande rwa Manchester United bikaba byiza kuri Atalanta kuko ku munota wa 16 Atalanta yari yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mario Pašalic, ntibyatinze kuko ku munota wa 29 Merih Demiral yaje gutsinda igitego cya kabiri cya Atalanta.

Igice cya mbere cyarangiye Manchester United yari iri mu rugo yatsinzwe ibitego 2 na Atalanta.

Igice cya kabiri cyatangiye gitandukanye cyane kuko Manchester United yatangiye isatira igerageza gushaka igitego. Byaje gutinda ariko kiraboneka Marcus Rashford wari wabanje mu kibuga nyuma y’imvune yaje kwishyura igitego kimwe muri bibiri bari batsinzwe ku munota wa 53 ku mupira yari ahawe na Bruno Fernandez.

Manchester United yakomeje kwiharira umupira ariko ntibyayorohera kuko byayisabye gukora impinduka mu kibuga aho ku munota wa 66 Scott Mac Tominay yahaye umwanya Paul Pogba naho Marcus Rashford wari watsinze igitego yasimbuwe na Edinson Cavani naho Mason Greenwood yahaye umwanya Jadon Sancho.

Byaje gutuma Manchester United ikimeza kuyobora ibijyanye no guhererekanya umupira ari nako ishaka igitego cya kabiri cyo kunganya, byasabye kapiteni Harry Maguire ku munota wa 75 ku mupira yahawe na Bruno Fernandez yaje kwishyura igitego cya kabiri bituma amakipe yombi anganya 2-2.

Manchester United yari iri mu rugo Old Trafford yakomeje gushakisha igitego cy’intsinzi byatumye bakibona kuko intwari yabo Cristiano Ronaldo yaje kongera kubacungura ku munota wa 81 ku mupira yahawe na Luke Shaw.

Nubwo Manchester United yari imaze kubona igitego cy’intsinzi ntibyari bihagije kuko Atalanta yongeye kwirekura irakina byatumye Fred yahaye umwanya Nemanja Matic kugirango bakomeze kugarira neza.

Umukino warangiye ari ibitego bya Manchester United 3-2 Atalanta.

Indi mikino yabaye .

Young Boys 1-4 Villarreal

Lille 0-0 Sevilla

Zenit St. Petersburg 0-1 Juventus.