Mu gihe cy'iminsi irenga ijana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yamaze ikorwa, ikaba yarahitanye abarenga miliyoni y'Abatutsi.
https://thechoicelive.com/kwibuka-29-bimwe-mu-byaranze-itariki-ya-12-mata-1994-7753
Umwe muri iyo minsi irenga ijana, tuzagenda tureba ubwicanyi bwawuranze.
None, reka turebe tariki ya 14 Mata 1994 ibyabaye:
-Interahamwe n'ingabo za Leta bishe Abatutsi 10,000 bari bahungiye muri Kiliziya ya Nyamata.
Aba bakaba bariciwe mu nyubako za Kiliziya no mu kibuga cya kiliziya.
Magingo aya ibihumbi 45000 akaba aribo bashyinguye mu Rwibutso rwa Nyamata.
- Abatutsi biciwe mu Rugarama mu yahoze ari Electrogaz, no ku ishuri rikuru rya APACE Kabusunzu hose byari muri Nyakabanda.
- Ingabo z'Ababiligi zigera kuri 450 zari mu butumwa bw'amahoro mu Rwanda zuriye indege zisubira iwabo.
- Abatutsi bagera kuri 95 bari bahungiye kuri Paruwasi Kirambi, ubu ni mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza bose barishwe.
- Kuva tariki ya 14-15 Mata 1994, Abatutsi bo mu yahoze ari Komini Taba biciwe ahitwa mu Kiryamo cy'Inzovu.
- Ingabo za FPR Inkotanyi zageze i Kiziguro zibasha kurokora Abatutsi bari batawe mu cyobo batarapfa.
- Interahamwe zateye kandi zica Abatutsi bagera ku bihugu 3000 bari bahungiye muri Kiliziya ya Kibeho. Abagera ku bihumbi 2000 nibo babashije kurokoka kuri uwo munsi.
Padiri Ngoga wari wakiriye izo mpunzi, yabagiriye inama yo guhungira i Butare cyangwa bakajya i Burundi kuko ariho yakekaga ko batabica.
- Kuva tariki ya 14 Mata 1994, Abajandarume boherejwe gucunga impunzi z'Abatutsi zari zahungiye muri Kiliziya ya Nyange.
Iki gihe bakaba barabujije ko hari umuntu wabagemurira ibyabatunga kugira ngo bazicwe n'inzara hanyuma Interahamwe zizabice batagifite imbaraga.
- Hishwe Abatutsi bari bahungiye muri Paruwasi ya Cyahinda muri Perefegitura ya Gikongoro, kuri ubu ni mu Karere ka Nyaruguru.
"TWIBUKE TWIYUBAKA "
