Japan: Minisitiri Shinzo Abe yishwe ate?

Japan: Minisitiri Shinzo Abe yishwe ate?

 Jul 9, 2022 - 08:35

Ku munsi w’ejo kuwa Gatanu tariki 08 Nyakanga 2022 nibwo Shinzo Abe wahoze ari minisitiri w’intebe mu gihugu cy’u Buyapani yitabye imana nyuma y’amasaha make arasiwe mu mbaga ubwo yarimo kwiyamamariza amatora.

Kuwa Gatanu nibwo Isi yakiriye inkuru y’akababaro ihamya urupfu rw’uwahoze ari minisitiri w’intebe mu gihugu cya Japan nyuma y’amasaha arasiwe mu ruhame ubwo yarimo gutanga imbwirwaruhame mu mujyi wa Nara mu burengerazuba bw’iki gihugu.

Dore uko byagenze!.

Uyu mugabo wari ufite imyaka 67 nk’uko tubikesha ibitangazamakuru birimo BBC, yarashwe ku isaha ya saa munani ku isaha ngengamasaha [GMT].

Ubwo uyu mugabo yarimo gutanga imbwirwaruhame, yarashwe n’umugabo w’imyaka 41 wari umuri inyuma yambaye imyenda y’umukara warashe uyu mugabo amasasu abiri. Nyuma yo kuraswa n’uyu mugabo yahise agwa hasi ajyanwa mu bitaro bya Nara Medical University Hospital igitaraganya.

Uyu mugabo akigezwa mu bitaro, abaganga bakoze iyo bwabaga bagerageza gushitura umutima, bamutera amaraso ariko ku isaha ya saa kumi nimwe batangaza ko yitabye Imana.

Abaganga bakoze iyo bwabaga.

Abaganga bavuze ko yari yakomeretse ibikomere bibiri byangiza imiyoboro y'amaraso, kandi byangije umutima cyane.

Bongeyeho ko ibikomere byombi byari byimbitse ndetse ngo bitewe n’ibi bikomere yatakaje amaraso bikabije bikaba aribyo byateye urupfu. Ariko nta masasu yabonetse mu mubiri we mu gihe cyo kubagwa kuko amasasu yamukomerekeje cyane agasohoka. Ibi byatumye amaraso amusohokamo cyane bituma apfa vuba.

Abatangabuhamya bavuze ko babonye umusore w’imyaka 41 amurashisha imbunda birangira uwo musore atawe muri yombi.

Shinzo Abe yabaye minisitiri w’intebe w’u Buyapani ndetse niwe minisitiri w’intebe wafashe uyu mwanya igihe kinini aho yagiye kuri iyi ntebe 2006 kugeza 2007 yongera kujya kuri uyu mwanya 2012 kugeza 2020. Kuri ubu yiyamamarizaga manda ya gatatu. Muri iyi myaka yose yabaye minisitiri w’intebe, yabaga ari umuyobozi w’ishyaka rigendera ku mahame ya demokarasi rya “Liberal Democratic Party”.

Shinzo Abe yavutse tariki 21 Nzeri 1954, avukira mu mujyi wa Tokyo mu gace ka Shinjuku. Abe yitabye Imana arashwe tariki 08 Nyakanga 2022 afite imyaka 67.

IMG_4354.jpeg

IMG_4355.jpeg

Shinzo Abe azibukwa nka minisitiri w’intebe wayoboye iki gihugu igihe kinini.

IMG_4356.jpeg

Polisi yataye muri yombi umugabo bikekwa ko yishe Shinzo Abe.