Imirwano yadogereye hagati ya M23 na Wazalendo

Imirwano yadogereye hagati ya M23 na Wazalendo

 Jul 14, 2023 - 13:25

Abaturage bo muri Teritwari ya Rutshuru baratabaza Ingabo za EAC kujya guhosha imirwano iri hagati y'umutwe wa M23 n'undi wa Wazalendo.

Guhera mu minsi itatu itambutse imirwano irakomeye cyane hagati y'inyeshyamba za Wazalendo niza M23 mu gace ka Bukombo muri Kivu y'Amajyaruguru.

By'umwihariko kuri uyu wa 13 Nyakanga, abatuye mu gace ka Bwito muri Teritwari ya Rutshuru, basabye ingabo za EAC zagiye kubungabunga amahoro mu Burasirazuba bw'iki gihugu guhosha iyi mirwano.

M23 na Wazalendo imirwano ni iryankurye

Umwe mubavuga rukijyana muri aka gace ka Bwito, akaba yagize ati " Abaturage barifuza ko hakoherezwa ingabo za EAC kugira ngo zijye hagati y'imitwe yombi ihanganye. Abaturage bo muri iki gice cy'igihugu barasaba ingabo z'u Burundi zifite icyicaro i Kitshanga kwigira imbere mu gace ka Bukombo kugira ngo babashe kubona amahoro."

Amakuru aturuka muri ibyo bice, aremeza ko umutwe wa M23 washinze ibirindiro bitatu by'imitamenwa mu bice bikikije Bukombo cyane cyane i Kavumu, Rubona no muri Kazuba. Ku rundi ruhande, amakuru avuga ko M23 imaze iminsi yigaruriye Bukombo ari nako yerekeza i Mashango igana Munena-Rutshiba.