Ibyaranze uruzinduko rw’umunsi umwe perezida  Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa kongo yagiriye mu Rwanda-Amafoto

 Jun 25, 2021 - 17:40

Nyuma y’uko ikirunga cya Nyiragongo kirutse kikangiza byinshi ku ruhande rwa Goma na Rubavu abategetsi bombi biyemeje guhua bakareba ibyangiritse.

Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Kongo bazengura I Rubavu nka hamwe mu hangiritse bikomeye nyuma y’iruka rya Nyiragongo ryabaye ku wa 22 Gicurasi 2021.

Ibyangiritse ku mpande zombi

Ingaruka zakurikiye iruka rya Nyiragongo zabaye ku mpande zombi aho nko mu Rwanda, imibare y’Intara y’Uburengerazuba yo mu ntangiriro za Kamena yagaragazaga ko abaturage bose bahuye n’ibiza bagasenyerwa n’imitingito bakeneye ubufasha ari 3202.

Mu bikorwa remezo byasenywe n’iyo mitingito harimo inzu zirenga 267 zasenyutse kubera umutingito, izindi 859 zirangirika. Ziyongeraho umuhanda wa kaburimbo, umusigiti n’ibigo by’amashuri. Ikindi ni uko hegitari eshatu zakorerwagaho imirimo y’ubuhinzi i Rubavu zangiritse bikomeye.

Ku ruhande rwa DRC, iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryahitanye abantu 32, risenya inzu zirenga 3500. Ni mu gihe abagera ku bihumbi 400.000 bavanywe mu byabo n’iryo ruka rya Nyiragongo.

Mu Mujyi wa Goma kandi hari ibikorwa remezo byinshi byangijwe n’imitingito yakurikiye iruka ry’iki kirunga birimo imihanda n’imwe mu miyoboro y’amashanyarazi yarangiritse bituma u Rwanda rugira uruhare mu gucanira bimwe mu bice by’uyu mujyi.

Isoko y'amafoto