Mutako Sonia yahishuye ibintu adashobora gukina muri filimi anagaruka ku nzozi ze-Video

Mutako Sonia yahishuye ibintu adashobora gukina muri filimi anagaruka ku nzozi ze-Video

 Jun 19, 2021 - 06:16

Mutako Sonia ukina muri filimi y'uruhererekane yitwa''6pm'' na Ngenzi wamamaye muri filimi yitwa ''Ikigeragezo cy'ubuzima'' bagaragaje bimwe mu bintu badashobora gukina

Mutako Sonia avuga ko hari ibintu atakwemera gukina ku mpamvu yo kwirinda ingaruka zizamubaho mu bihe bizaza. Ari gukina mu yitwa’6pm’ aho akina yitwa Betty.

Ati:’’Ubuzima bwacu ntabwo bugarukira imbere ya camera ‘’

Bimwe mu byo ashobora kutemera gukina harimo ibijyanye n’ibikorwa by’ishimishamubiri.

Ngenzi wamamaye muri filimi yitwa’’Ikigeragezo cy’ubuzima’’ we avuga ko adashobora gukina yambaye ubusa agaragaza bimwe mu bice by’umubiri we. Ati:’’Umukunzi wanjye cyangwa se umugore wanjye nib o bashobora kubona umubiri wange kuko ndikunda’’. Ngenzi akaba akina yitwa Faustin aba ari umupolisi.

Mutako Sonia avuga ko nta mukinnyi wa filimi hano mu Rwanda afata nk’ikitegererezo ahubwo yifuza kugera kure. Ati:’’Iyo ndebye kure nko muri Amerika uko bakina mbona nifuza kugera kure hashoboka’’.

Aba bakinnyi bahuriye muri filimi y’uruhererekane yitwa’’6pm’’

 Mu gusobanura iyi filimi Faustin asobanura ko irimo ubuzima ducamo bwa buri munsi. Buri saa kumi n’ebyiri umuntu ashobora gupfa. Ati:’’Hari umuntu apfa hari umwishe ibyo ni bimwe mu birimo’’. Mutako Sonia yinjiye muri filimi ahawe akazi. Ati:’’Barampamagaye bambwira ibyo nzakina noneho nemera ko nayikinamo ariko twumvikanye ku masezerano’’.

Reba ikiganiro twagiranye