Nzizera Aimable hari indirimbo yemereye Vestine na Dorcas kwa Trackslayer itarishyurwa- M.Iréné

Nzizera Aimable hari indirimbo yemereye Vestine na Dorcas kwa Trackslayer itarishyurwa- M.Iréné

 Jul 13, 2021 - 05:28

umunyamakuru Murindahabi Iréné [M.Iréné] ubwo yari umutumirwa mu kiganiro The Choice Live yasobanuye ko hari indirimbo yanditswe n’inshuti ya Nzizera Aimable yandikiwe Vestine na Dorcas ariko ntirishyurwa.

Uyu munyamakuru yasobanuye ko iyi ndirimbo yatunganyijwe na Nshuti Petero uzwi nka The Trackslayer ariko kugeza ubu ikaba itarishyurwa. Ati:’’ahubwo Aimable genda wishyure Trackslayer atarakurega’’. Vestine na Dorcas babwiye M.Iréné ko ‘’Nubwo turekodinze ibi bintu ntabwo tubikunze kuko biri (indirimbo) mu cyongereza’’. Producer The Trackslayer yabwiye Thechoicelive ku murongo wa telefoni ko yambuwe ibihumbi 100 by'indirimbo yabakoreye ariko ntiyiteguye kurega. Ati:''ubundi uriya Nzizera Aimable nabonye hari abandi bafitanye ibibazo biruta ibyange, sinata umwanya wange mujyana mu nkiko'' Yakomeje avuga ko yanatakaje amafaranga menshi kuko yishyuye uwanditse iyo ndirimbo. Yakuyeho urujijo avuga ko indirimbo ntaniyo yatunganyije ko yabonaga yahomba byinshi kandi atazishyurwa.

Umva hano uko bimeze