Perezida Kagame arasaba urubyiruko gukura u Rwanda na Afurika mu bukene

Perezida Kagame arasaba urubyiruko gukura u Rwanda na Afurika mu bukene

 Aug 23, 2023 - 18:52

Kuri uyu wa Gatatu Umukuru w'Igihugu Paul Kagame yitabiriye ibirori byo kwishimira umusaruro wa gahunda ya Youth Connekt imaze imyaka 10 itangiye mu Rwanda, aho yahaye urubyiruko impanuro zikomeye.

Umukuru w'Igihugu Paul Kagame arasaba urubyiruko rw'u Rwanda n'urwa Afurika muri rusange guhindura imyumvire n'imikorere bakavana u Rwanda na Afurika yose mu bukene bwabaye karande ari na bwo butuma bimwe mu bihugu bikize bisuzugura uyu mugabane n'abawutuye nk'aho ari bo babaremye.

Ibi Perezida wa Repubulila y'u Rwanda Paul Kagame yabivuze ubwo yari kumwe nabari mu Intare Conference Arena mu birori byo kwishimira umusaruro wa gahunda ya Youth Connekt imaze imyaka 10 itangiye mu Rwanda.

Perezida Kagame mu Intare Conference Arena mu birori bya Youth Connekt

Muri ibi birori, Umukuru w'Igihugu yibukije uru rubyiruko ko uko bangana kose bafite umukoro ukomeye wo kumenya impamvu ituma Afurika idatera imbere nk'indi migabane bityo bagakurana ishyaka ryo gukemura icyo kibazo.

Ikindi kandi Perezida Kagame yahamagariye urubyiruko guharanira iteka kwihesha agaciro avuga ko kandi ko kubigeraho bisaba kuzamura imyumvire buri wese yifitemo ubushobozi bwo kwigenera ahazaza kandi heza aho guhora ategereje akimuhana kandi azi neza ko kaza imvura ihise. 

Perezida Kagame yasabye urubyiruko gukura u Rwanda na Afurika mu bukene bwabaye karande