Copa America 2021: Lionel Messi yafashije Argentina gutwara igikombe nyuma y’imyaka 28 batagikozaho imitwe y’intoki   

Copa America 2021: Lionel Messi yafashije Argentina gutwara igikombe nyuma y’imyaka 28 batagikozaho imitwe y’intoki  

 Jul 11, 2021 - 02:20

Ikipe y’igihugu yaherukaga iki gikombe mu 1993. Hari haciye finali enye ariko bagatsinda. Lionel Messi ni ubwa mbere ahesheje ikipe y’igihugu igikombe nyuma yo kugera finali y’igikombe cy’isi mu 2014 kikamuca mu myanya y’intoki.

Nyuma y’ imyaka 15 ashaka igikombe ari kumwe n’ikipe y’igihugu cye Argentina,Lionel Messi na bagenzi be begukanye igikombe cya Copa America 2021 batsindiye Brazil ku mukino wa nyuma igitego 1-0.

Nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma inshuro 4 ziheruka ntatware igikombe cya Copa America, Lionel Messi yacyegukanye nka kapiteni w’Argentina batsindiye Brazil iwayo igitego 1-0.

Neymar Jr yananiwe guhesha ikipe ye igikombe

Brazil itatsindirwaga iwayo iyo yabaga yakiriye Copa America cyane ko yabikoze inshuro 5 zose,yatsinzwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu na Argentina mu mukino Lionel Messi yahawemo icyubahiro gikomeye.

Igitego cya Angel Di Maria ku munota wa 22,ku mupira yahawe na Rodrigo De Paul nicyo gihesheje iki gikombe Argentina itahabwaga amahirwe imbere ya Brazil.

Nubwo Brazil yagerageje kuyobora umukino no gushaka kwishyura,yaberewe ibamba n’ubwugarizi bwa Argentina by’umwihariko umukinnyi mushya wa Atletico Madrid,Rodrigo De Paul.

Iki n’igitego cya 152 Argentina itsinze Brazil mu nshuro 40 imaze kuyitsinda mu marushanwa yose bahuye.

Kuva yatsindwa n’Ububiligi mu gikombe cy’isi 2018, Brazil ntiyari yagatakaje umukino n’umwe mu marushanwa azwi, none iri joro Argentina yayibabaje itwara iyi Copa America yaherukaga mu 1993.

Uyu n’umukino wa 20 Argentina imaze idatsindwa kuva yatangira gutozwa na Bwana Lionel Scaloni. Argentina yakinaga finali ya 29 muri Copa America.

Argentina yari imaze gutsindirwa ku mukino wa nyuma inshuro 7 kuva 1993 yiyunze n’abafana bayo bituma inganya ibi bikombe na Uruguay kuko bose bagize 15,Brazil ifite 9 ku mwanya wa 3.

Umunyezamu mwiza w’irushanwa yabaye Emiliano Martinez wagurishijwe na Arsenal ajya muri Aston Villa.

Yamaze imikino 4 muri Copa America 2021 atinjizwa igitego, ni we munyezamu wa mbere wo muri Argentina utwaye iki gihembo.

Umukinnyi w’irushanwa yabaye Lionel Messi watowe hamwe na Neymar Jr banganya amajwi mu gihe ari nawe watsinze ibitego byinshi muri iri rushanwa,4 nubwo yahushije icyari cyabazwe muri uyu mukino ku munota wa 88 asigaranye n’umunyezamu bonyine.

Ubwo umukino wari urangiye,abakinnyi ba Argentina batereye mu kirere Lionel Messi bamushimira umutima wo kwitangira igihugu yagize kuva yatangira guhamagarwa no kuba yabahesheje igikombe.