Perezida Kagame yakiriye minisitiri Antonio Tete wamuzaniye ubutumwa bwagizwe ibanga-amafoto
Perezida Kagame yakiriye minisitiri Antonio Tete wamuzaniye ubutumwa bwagizwe ibanga-amafoto

Perezida Kagame yakiriye minisitiri Antonio Tete wamuzaniye ubutumwa bwagizwe ibanga-amafoto

 Jul 7, 2021 - 04:27

Perezida Paul Kagame yaraye yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, António Tete waje amuzaniye ubutumwa bwa mugenzi we wa Angola, João Lourenço.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byabitangaje ku rubuga rwa Twitter ko Tete yazanye ubutumwa bwa Perezida wa Angola, ariko ibikubiyemo bikaba bitatangajwe.

Minisitiri Tete ushinzwe ububanyi n'amahanga muri Angola na Perezida Kagame

Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu igira iti "Perezida Kagame yakiriye Minisitiri wa Angola ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, António Tete waje azanye ubutumwa bwa Perezida João Lourenço".

U Rwanda na Angola bigize Inama Mpuzamahanga y’Ibihugu 11 by’Akarere k’Ibiyaga bigari (ICGLR), bikaba bikunze guhura byiga ku kibazo cy’umutekano muke mu Karere k’ibiyaga bigari.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame aheruka i Luanda muri Angola mu kwezi kwa Mata k’uyu mwaka, aho yari yagiye kuganira na Lourenço ku mutekano muri Repubulika ya Santrafurika.