Kuri iki cyumweru taliki 24 ukwakira 2021 nibwo hategerejwe umunsi wa Rayon Sports, aho ari umunsi uzagaragaramo abahanzi batandukanye, Queen Cha usanzwe ufana iyi kipe by’umwihariko na Se umubyara ni ikipe afana uyu muhanzikazi yamaze kwemezwa nk’umwe mu bazataramira abafana bazaba bangana n’ibihumbi 8000.
Umunsi wa Rayon Sports cyangwa Rayon Sports day ni umunsi berekana abakinnyi bazakoresha, abaterankunga bazabafasha mu mwaka w’imikino ndetse ikanatangaza uko ingengo y’imari bazifashisha muri uwo mwaka w’imikino.
Queen Cha aje yiyongera ku bandi bahanzi barimo Senderi Eric , n’itsinda Symphony band ndetse na Khalifan Govinda nabo bazagaragara kuri uyu munsi wa Rayon Sports. Abandi bahanzi bafana Rayon Sports barimo Mico The Best, King James n'abandi.
Reba hano Feel me
