Busta Rhymes  yagereranyije Diamond Platnumz nka Michael Jackson w'Afurika-Video

Busta Rhymes yagereranyije Diamond Platnumz nka Michael Jackson w'Afurika-Video

 Jun 30, 2021 - 10:38

Diamond Platnumz wagiye muri Amerika mu bihembo bya BET agatahira aho akomeje kugirirayo ibihe byiza. Hari amashusho ari kuri instagram ya Busta Rhymes (Trevor George Smith Jr.) umwe mu bahanga mu gutunganya indirimbo ndetse akaba n’umwanditsi w’indirimbo, umushoramari, umuraperi icyarimwe n’umukinnyi wa filimi ari kumwe na Diamond Platnumz ndetse yamugereranyije na Michael Jackson w’Afurika.

Ni amashusho arimo ibikomerezwa muri muzika y’Amerika nka Swizz Beatz usanzwe ukora imirimo itandukanye irimo, ubuhanzi, gutunganya indirimbo, akaba na Dj. Uyu yakoranye indirimbo n’abarimo Chris Brown na Ludacris yitwa’’Everyday Birthday’’ yasohotse mu 2012. Uyu ni umugabo wa Alicia Keys.

Abandi barimo Hitamaka (Christian J. Ward) ni umuraperi, umwanditsi akaba n’umukinnyi wa filimi na we yagaragaye yambaye imikufi ihenze mu ijosi ndetse yizeza abantu ko bishoboka igihangano hagati yabo cyaba kiri gutegurwa. Spliff Star ( William A. Lewis,)  ni umwe mu bari muri ayo mashusho magafi yafatiwe muri studio bari gutunganya indirimbo. Uyu we ni umwe mu bafatwa nk’abaraperi beza  bafasha bagenzi babo ku rubyiniro (Best hype man, in hip hop music and rapping).

Kuba Diamond Platnumz ari gufashwa na Warner Music Group umuhanzi wese yakwegera muri Amerika byakoroha

Warner Music Group Corporation’ ni uruganda rw’imyidagaduro yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, isanzwe ikoreramo abahanzi b’ibyamamare barimo Wiz Khalifa, Charlie Puth, Anna-Marie, Burna Boy n’abandi.

Iyi nzu y'umuziki ‘Warner Music Group’(WMG) yasinyishije Diamond Platnumz, imaze imyaka 63, kuko yashinzwe mu 1958, ikaba ikorera muri Amerika muri Leta ya New York. Ni Label ya 3 ku isi mu zikomeye nyuma ya Universal Music Group (UMG) na Sony Music Entertainment (SME). Iyi Isosiyete ya Warner Music Group yasinyishije Diamond na WCB, yemeye gutanga inkunga y’amafaranga n’izindi nkunga ku kuzamura umuhanzi akaba icyamamare ku isi, harimo gutera imbere mu buryo butaziguye ndetse no gutera inkunga mu kwamamaza, kuzamura, kuzengurutsa umuziki mu bice by’isi.

Diamond Platnumz uri gutunganya album ye rero hari abahanzi bo muri Amerika agomba gufatanya nabo mu ndirimbo ku buryo azagaruka ibyo bikorwa byose bigiye ku ruhande.