Iminsi imaze kuba 53 kuva kuwa 23 Gashyantare Uburusiya butangiza ku mugaragaro ko bwateye Ukraine. Dore ibyaranze umunsi w’ejo kuwa gatanu taliki 15 Mata ahari ku munsi wa 52 w’intambara.
- Abahoze ari inshuti z’akadasohoka z’Uburusiya bagiye guhindura icyerekeza.
Ibihugu bya Suwede na Finland ni nimwe mu bihugu bigize umuryango wa Six EU, ibi bihugu bihuriyemo n’ibindi bihugu 4 aribyo Austria, Cyprus, Ireland na Malta.
Ibi bihugu mu ntambara y’ubutita yabaye mu 1947 kugeza mu 1991, yahanganyemo Leta zunze umwe za Abasoviyeti na America, byasinye amasezerano yo kutazagira aho bibogamira cyangwa ngo bihirahire byinjira mu muryango wa OTAN, ahubwo biharanira kugirana umubano mwiza n’impande zombi haba OTAN cyangwa se ibihugu 15 byari bigize Leta zunze umwe za Abasoviyeti.
Kuki ibi bihugu bigiye guhindura amasezerano byasinye mu myaka myinshi ishize?
Kuva umunsi Uburusiya bwateyeho Ukraine, buyibuza kwinjira mu muryango wa OTAN, uyu muryango wakomeje kuyifasha, uyiha intwaro zo kwirwanaho n’indege z’intambara. Ibi byatumye Suwede na Finland byibaza ukuntu Uburusiya bwateye Ukraine kandi biva inda imwe ( byahoze ari ubwami bumwe) hanyuma byo igihe byaramuka bigiranye ikibazo n’Uburusiya aho ntibwabarimbura ku Isi, ibi bigatuma ibi bihugu nabyo bishaka kwinjira muri NATO.
Indi mpamvu isunikira ibi bihugu bibiri kwinjira muri uyu muryango w’ubumwe no gutabarana. Ni ukuba uyu muryango waremeye gufasha Ukraine kandi nyamara iki gihugu kitari cyaba ikinyamuryango, ku buryo ibi bihugu bitekereza ko kujya muri uyu muryango ari uburyo bwo gutekana kurushaho.
- Uburusiya bukomeje kugaba ibitero ari nako imibare y’abagwa mu ntambara ikomeje kwiyongera.
Ku munsi w’ejo ingabo z’Uburusiya zagabye igitero mu mujyi wa Kyiv, umurwa mukuru wa Ukraine mu gace ka Darnytskyi. Polisi ya Kyiv yatangaje ko iki gitero cyaguyemo abasivili 900.
Ikinyamakuru Washington Post cyavuze ko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yasabye Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Joe Biden ko yakwita Uburusiya, umuterankunga wa Leta y’iterabwoba kikareka gukomeza kwitwa igihugu nk’ibindi.
Minisiteri y’ingabo ishinzwe umutekano muri Ukraine irashinja Uburusiya gukoresha ibisasu bya kirimbuzi i Mariupol, aho imirwano irimbanije kandi ngo ikaba irimo kwibasira abasivili cyane.
Guverineri w’umujyi wa Kyiv yavuze ko ibisasu by'Uburusiya byongeye guhitana abantu barindwi mu mujyi wa Kharkiv.
Uburusiya bwagabye ikindi gitero ku munsi w’ejo hashize.
Suwede na Finland barashaka kwinjira muri NATO, ibintu bitagwa neza Uburusiya.
Imirambo isaga 900 yasanzwe mu mujyi wa Kyiv aho Uburusiya bwagabye igitero ariko bwo buvuga ko nta musivili bwagabyeho igitero.
