1. Inama y’ibihugu byombi
Habaye ibiganiro byo gushaka umwanzuro wo guhagarika intambara hagati ya Ukraine n’Uburusiya. Ni ibiganiro byabereye kuri videwo ariko ntibyarangira kubera ibibazo bya tekenike. Ibihugu byombi byemeje ko inama izasubukurwa ku munsi w’ejo kuwa kabiri taliki 14 Werurwe 2021.
2. Igitero cy'indege z’Uburusiya cyibasiye amazu ya Kyiv,
umuntu umwe yarapfuye abandi 12 barakomereka nyuma y’igitero cy’indege ku nyubako ituwe mu murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv gusa imibare y’abakomeretse ikomeje kwiyongera.
2. Hafi y’abantu 2,200 biciwe i Mariupol
Abayobozi b'inzego z'ibanze bavuga ko abaturage bagera ku 2200 batuye mu mujyi wa Mariupol muri Ukraine bishwe kuva imirwano yatangira.
4. Zelenskyy yaburiye NATO
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yihanangirije ko NATO, avuga ko ishobora kubona ibihugu bigize uyu muryango byibasiwe n’Uburusiya nibadakora ibishoboka ngo bafunge inzira yo mu kirere aho Putin anyuza indege z’intambara.
Ibi yabitangaje nyuma y’uko byibuze abantu 35 baguye mu gitero cy’Uburusiya ku birindiro bya gisirikare hafi y’umupaka wa Polonye.
5. Urwicyekwe ku Ubushinwa na America
Kuri uyumunsi ibi bihugu byombi byatanze ubufasha kuri Ukraine kugirango ibashe guhangana n’Uburusiya.
Ni imfashanyo yoherejwe mu butaliyani, I Roma kugirango ishyikirizwe iki gihugu cyugarijwe n’intambara.
Ibi nubwo byabaye Ubushinwa burashinza America gukwirakwiza amakuru y’ibihuha avuga ko Ubushinwa bushyigikiye Putin. America kandi ivuga ko Ubushinwa bwoherereje iki gihugu ibikoresho bya gisirikare.
6. Abasaga miliyoni 2,7 bamaze guhunga
Ukraine iratangaza ko kugeza ubu abaturage basaga miliyoni ebyiri na magana arindwi aribo bamaze kujya mu buhungiro kuva kuwa 24 Gashyantare intambara itangiye.
