Hatangajwe irengero ry’umusizi Bahati umaze umwaka abuze

Hatangajwe irengero ry’umusizi Bahati umaze umwaka abuze

 Feb 17, 2022 - 04:59

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko Umusizi Bahati Innocent umaze umwaka aburiwe irengero, yambutse umupaka anyuze mu nzira zitemewe n’amategeko akajya muri Uganda nk’uko ibimenyetso byakusanyijwe byabigaragaje.

RIB yavuze ko amakuru yizewe ari uko uyu yaba yararengeye muri Uganda.

Dr Murangira B. Thierry yagiranye ikiganiro naTaarifa.rw, avuga ko Bahati bikekwa ko yabuze tariki 07 Gashyantare, 2021 ubwo yari yagiye i Nyanza.

Taliki 09, Gashyantare, 2021 nibwo uwitwa Joseph Hakizimana uzwi nka Rumaga Jr,yagannye RIB ya Busasamana atanga ikirego ko mugenzi we babanaga mu nzu, umusizi Innocent Bahati,hashize iminsi ibiri yaraburiwe irengero.

Ubugenzacyaha bwahise butangira iperereza, bushakira muri za sitasiyo za RIB zose n’ahandi haketswe ko yaba ari ariko ntiyaboneka

Dr Murangira Thierry ati “Ubwo twakoraga iperereza twamenye ko mbere y’uko abura, yari yasangiye na bagenzi be muri Hotel yitwa Nyanza Heritage Hotel, abo basangiye twarababajije batubwira ko nta kanunu k’aho yarengeye.

Nyuma y’igihe runaka, twaje kumenya ko Innocent Bahati yajyaga acishamo akajya muri Uganda kuganira n’inzego zaho zishyigikiye abanga u Rwanda babayo.”

Yavuze ko Bahati ngo yajyaga muri Uganda “anyuze inzira z’ubusamo.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha avuga ko RIB yanamenye amakuru ko “hari abandi bakoranaga na we (Bahati) bakamuha amafaranga”, abo ngo baba muri Amerika no mu Bubiligi.”

Ati “Amakuru duheruka avuga ko uyu musore nyuma yaje kwambuka, ajya muri Uganda.”

Gusa, yavuze ko iperereza rikomeje, ati “Gusa icyo tutaramenya ni uko yaba akiri muri Uganda cyangwa hari ahandi yagiye, ariko ikizwi neza ni uko atari mu Rwanda.”

Dr. Murangira yavuze ko RIB nta makuru ifite ku kuba umusizi Bahati yaba yarigeze kujya mu bikorwa bigize icyaha, ariko ngo “ubu bigaragara ko hari ibintu bigize icyaha yakoze.”

Bahati Innocent, ukiri ingaragu, azwi mu bisigo bivuga ku mibereho n’urukundo, nka ’Imana ya Sembwa’, ’Urwandiko rwa Bene Gakara’ n’icyo yaherukaga gusohora yise ’Mfungurira’.

Abo mu muryango we bavuze ko byari bigoye kuba bacyeka ko Bahati yagiye mu mahanga atavuze kuko igihe yaburiye imipaka y’igihugu yari ifunze kubera Covid.

Inkuru wasoma ivuga irengero rya Bahati innocent wamamaye nka Rubebe.

https://www.thechoicelive.com/umusizi-bahati-waburiwe-irengero-polisi-na-rib-bavuze-ku-ibura-rye

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)