Kwibuka 29: Bimwe mu byaranze itariki ya 13 Mata 1994

Kwibuka 29: Bimwe mu byaranze itariki ya 13 Mata 1994

 Apr 13, 2023 - 05:13

Ibyaranze iyi tariki mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka 1994.

https://thechoicelive.com/kwibuka-29-bimwe-mu-byaranze-itariki-ya-12-mata-1994

-Impunzi z'Abatutsi zisaga ibihumbi 3500 zaturutse muri Komini zitandukanye ziciwe muri Komini ya Nyamabuye n'Interahamwe ziyibowe na Burugumesitiri Sylvestre Gacumbitsi. Abatutsi 18 nibo barokotse ubwo bwicanyi.

- Abatutsi bari bahungiye kuri Kiliziya ya Musha bose barishwe. Kuri ubu ni mu Karere ka Rwamagana.

- Gishaka muri Bumbogo, Abatutsi bari bahungiye kuri Kiliziya ya Gishaka bose bishwe n'Interahamwe.

- Abatutsi bari bahungiye mu ishyamba rya Maranyundo muri Bugesera bose barishwe.

- Kivugiza muri Nyamirambo, Abatutsi biciwe mu kigo ndangamuco cya Islam kwa Kadafi.

- Mu Karere ka Nyanza, guhera tariki ya 13/04/1994, Interahamwe zicaga Abatutsi zibakuye mu Cyabakamyi, Rwabicuma n'ahandi bakajugunywa mu mugenzi wa Mwogo.

- Abatutsi bagera ku bihumbi 30000 muri Kiliziya ya Kibeho bagabweho ibitero bibiri n'Interahamwe bicamo Abatutsi bagera ku bihumbi 2200 ariko kubera kwirwanho kw'impunzi babashije kwirukana interahamwe.

-Hishwe Abatutsi benshi muri Kibirira mu Ngororero.

"TWIBUKE TWIYUBAKA"