Butera Knowless yarezwe mu bushinjacya ubwambuzi ahakana ko atazi

Butera Knowless yarezwe mu bushinjacya ubwambuzi ahakana ko atazi

 Jun 15, 2021 - 16:04

Butera Knowless arashinjwa ubwambuzi bwa miliyoni 1.350 Frw nyamara we nta makuru abifiteho

Hatangiye inkurundura yo kurega bamwe mu byamamare bya hano mu Rwanda bakora ubucuruzi bwa pyramid buzwi nk’ibimina. Ku ikubitiro Butera Knowless ikirego cye cyagejejejwe mu bushinjacyaha nubwo avuga ko uwamureze ari we Rostte Munezero atamuzi. Uyu mubyeyi uri kumurika album ya gatanu arashinjwa ubwambuzi bwa miliyoni 1.300Frw. Undi ikirego cye kikiri gukorwa ariko cyohererejwe RIB hifashishijwe ikoranabuhanga ni Uwamwezi Nadege wamamaye nka Nana muri sinema nyarwanda. We arashinjwa miliyoni 1.500Frw mu kimina kitwa Paying forward Blessings gihuriyemo aba mu Rwanda no muri diaspora.

Butera Knowless wamenye ko yamaze kuregwa yiteguye kuzitaba RIB dore ko asobanura ko nta makuru afite. Ariko umushinja bahuriye mu kimina kitwa’’Happy Family’’ naho ushinja Nana ari hanze y’u Rwanda ariko ikirego cye yamaze kucyohereza yifashije ikoranabuhanga. Ikimina bahuriyemo kitwa ‘Paying forward Blessings’ kikaba kirimo benshi mu banyarwanda bazagezwa imbere y’ubutabera mu gihe RIB yatangira kubakurikirana dore amakuru ahari avuga ko hambuwe benshi mu bakibagamo kikaba cyarafunzwe.