Meddy yateguje indirimbo nshya

Meddy yateguje indirimbo nshya

 Sep 2, 2021 - 06:10

Meddy nyuma yo gusohora “My Vow” ow igaca agahigo Katigeze kubaho mu mateka y’umuziki nyarwanda yiyemeje guha abakunzi be indi ndirimbo nshya.  

Queen of Sheba ni ryo zina ry’indirimbo nkuko byagaragaye mu mashusho y’ubukwe bwe, ubwo yaririmbiraga umugore we Mimi. Médard Jobert Ngabo  wamamaye nka Meddy yakoranye indirimbo n’umugore we Mimi Mehfira. Ikaba itegerejwe n’abatari bake bifuza kumva uyu mugore wa Meddy aririmba.

Meddy yateguje indirimbo

Nyuma yuko indirimbo my Vow yujuje Miliyoni 5 z’abayirebye ku rubuga rwa Youtube , Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Meddy yijeje abakunzi be ko agiye kubaha iyo ndirimbo nshya Queen of Sheba itegerejwe na benshi. Muri iki gitondo nanone abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram (story) Meddy yibukije abakunzi be kutarambwirwa kuko indirimbo igiye gusohoka , aho yagize ati “Uru ni urwibutso rw’uko hari indirimbo nshya ngiye gusohora”.

Reba my Vow

Umwanditsi: Danny Rurema